Ezekiyeli 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igihano cya Yeruzalemu

1Nuko numva ijwi riranguruye rigira riti «Mube hafi, mwe mushinzwe guhana umugi, buri wese afate mu kiganza intwaro yo kurimbura.»

2Hanyuma nbona abantu batandatu, batambuka baturutse mu irembo ryo hejuru ryerekera mu majyaruguru, buri muntu yitwaje intwaro yo kwica. Hagati yabo hari umuntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara we igikoresho cyo kwandikisha, cyari kigenewe umwanditsi. Nuko barinjira, maze bahagarara imbere y'urutambiro rw'umuringa.

3Ikuzo ry'Imana ya Israheli riva ku mukerubimu ryari ririho rigana ku muryango w'Ingoro, rihamagara wa muntu wambaye umwenda w'ihariri akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha;

4maze Uhoraho aramubwira ati «Nyura mu mugi, rwagati muri Yeruzalemu maze ushyire ikimenyetso ku gahanga k'abantu bariho baganya, bakaba barizwa n'ayo mahano yose ariho ayikorerwamo.»

5Nuko abwira abandi bantu ati «Nimukurikire uwo muntu, namwe munyure mu mugi kandi mwice. Ntimugire n'umwe murebana impuhwe cyangwa ngo mumubabarire;

6baba abasaza, abasore n'amasugi, abana n'abagore, mwice kandi mubatsembe bose. Ariko umuntu wese ufite ikimenyetso ku gahanga, uwo ntimumukoreho. Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.» Nuko bahera ku basaza bari mu Ngoro.

7Hanyuma arababwira ati «Nimuhindanye Ingoro, ibikari byayo mubyuzuzemo intumbi ! Ngaho mugende.» Nuko baragenda bica abatuye umugi bose.

8Igihe bariho bica, nsigara jyenyine maze nikubita hasi nubamye, ni ko gutera hejuru nti «Nyagasani Uhoraho, rwose ugiye gutsemba agasigisigi ka Israheli, ucubanurira umujinya wawe kuri Yeruzalemu ?»

9Arambwira ati «Icyaha cy'umuryango wa Israheli n'inzu ya Yuda kirakabije; dore igihugu cyuzuyemo amaraso, n'umugi wasagutswe n'ubugizi bwa nabi. Baribwira bati 'Uhoraho yavuye mu gihugu, ntakibona.'

10None rero nanjye sinzigera mbarebana impuhwe, kandi sinzanabababarira; nzabahora iyo myifatire mibi yabo.»

11Nuko mbona wa muntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha, agarutse avuga ati «Narangije ibyo wantegetse.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help