1Abatware bose b’ingabo, barimo Yohanani mwene Kareya na Azariya mwene Hoshaya, n’imbaga yose, abakuru n’abato,
2begera umuhanuzi Yeremiya, baramubwira bati «Ibyo tugusaba ubyumve! Dutakambire kuri Uhoraho Imana yawe, twebwe abacitse ku icumu — ni koko, dore dusigaye turi mbarwa kandi twarahoze turi benshi nk’uko nawe ubyirebera —
3kugira ngo Uhoraho Imana yawe, atwereke inzira twakurikira, n’icyo twakora.»
4Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati «Numvise! Ngiye kubatakambira kuri Uhoraho Imana yanyu, nk’uko mubyifuza. Ijambo ryose Uhoraho azansubiza nzaribagezaho nta cyo mbahishe.»
5Na bo baramwemerera bati «Uhoraho azadushinje atabereye: tuzakurikiza ijambo Uhoraho Imana yawe azakudutumaho.
6Ryaba ritunyuze cyangwa ritatunyuze, tuzumva ijwi ry’Uhoraho Imana yawe tukoherejeho; kandi byose bizaba mahire, kuko tuzumva ijwi ry’Uhoraho Imana yacu.»
7Nyuma y’iminsi cumi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yeremiya.
8Na we ahamagara Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, n’imbaga yose, abakuru n’abato,
9arababwira ati «Uhoraho Imana ya Israheli, we mwanyoherejeho kugira ngo mbatakambire, avuze atya:
10Nimwemera kuguma muri iki gihugu, nzabubaka, ubutazongera kubarimbura; nzabatera noye kuzabarandura ukundi, kuko nicujije ikibi nabagiriye.
11Ntimutinye umwami w’i Babiloni ubatera gukangarana! Ntimuzongera kumutinya — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbagobotore mu maboko ye.
12Nzabagira abaterambabazi kugira ngo abagirire impuhwe, maze abarekere mu gihugu cyanyu.
13Ariko nimwanga kumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yanyu, muvuga ngo ’Ntidushaka kuguma muri iki gihugu,
14ahubwo turashaka kujya mu Misiri, aho tutazongera ukundi guhura n’intambara, ntituzongere no kumva ijwi ry’ihembe, cyangwa ngo tubure umugati; ni ho dushaka gutura’ . . .
15niba rero, bantu ba Yuda mwacitse ku icumu, ari uko muvuze, nimwumve uko Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli ababwira nimuramuka mugenje mutyo: Niba koko mwiyemeje gushyira nzira mukajya mu Misiri ngo ni ho muhungiye,
16inkota mutinya izabasanga aho mu gihugu cya Misiri, inzara ibakangaranya izabagendaho kugera mu Misiri, ndetse ni na ho muzapfira!
17Abantu bose biyemeje guhungira mu Misiri, bazahapfira bishwe n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo. Nta n’umwe uzacika ku icumu cyangwa ngo arokoke icyago ngiye kuboherereza.
18Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nk’uko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye byivunduriye ku baturage ba Yeruzalemu, ni na ko bizabavunduriraho nimugera mu Misiri. Muzaba ibivume, mube ibicibwa, muhore munegurwa kandi musekwa, n’iki gihugu ntimuzongera kukibona ukundi.
19Bantu ba Yuda mwacitse ku icumu, Uhoraho arabihanangirije agira ati ’Ntimujye mu Misiri!’ Mumenye ko uyu munsi mbaburiye ku mugaragaro.
20Mwikozeho, igihe munyohereje kuri Uhoraho Imana yanyu, mugira muti ’Dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu, maze utubwire ibyo azaba yategetse, tuzabikora.’
21Maze kubibabwira, ariko ntimwumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, nta n’icyo mwumva mu byo yanyohereje kubabwira.
22Ubu rero nimumenye neza ko muzicwa n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo, mukagwa aho mugiye guhungira.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.