Zaburi 109 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imivumo

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Mana wowe nsingiza, wikomeza kwinumira!

2Kuko abanyakarimi kabi n’abanyabinyoma

bakokereza ari jye bibasiye,

bakamvugisha bandyarya.

3Amagambo yabo y’urwango yanturutse impande zose,

maze bakandwanya nta mpamvu.

4Umubano mwiza nabagiriye bawitura ibirego,

nyamara jyewe nkavuga amasengesho mbasabira.

5Ineza mbagirira bayitura inabi,

ubucuti mbagaragariza bakabwitura urwango.

6«Mushakire umugome umuhagarara iburyo,

maze amushinje!

7Urubanza aburana, nirurangire atsinzwe ruhenu,

maze najurira bimuviremo icyaha!

8Iminsi ye yo kubaho irabe mikeya,

imirimo yari ashinzwe ihabwe undi,

9abahungu be bahinduke impfubyi,

n’umugore we abe umupfakazi!

10Abahungu be barabe inzererezi n’abasabirizi,

maze birukanwe mu matongo yabo;

11uwo yari abereyemo umwenda arakukumbe ibyo yungutse;

abavamahanga basahure ibyo yaruhiye!

12Ntihakagire n’umwe umubera indahemuka,

ntihakabe n’umwe ugirira ibambe impfubyi asize;

13urubyaro rwe rurakarimbuka,

izina rye risibangane mu gisekuru kimwe gusa!

14Ibicumuro by’ababyeyi be biributswe Uhoraho,

icyaha cy’umukecuru we cyoye guhanagurika.

15Ibyo byose ntibigasobe Uhoraho,

maze atsembe ku isi icyatuma babibuka cyose!

16Ubwo uwo muntu atagira agatima k’imbabazi,

agatoteza umukene ngo amwice,

akibasira umutindahare wasumbirijwe,

17akanogerwa no kuvuma, yokokamwa n’umuvumo we,

ntashake gutunga umugisha, yokabura umugisha.

18Ubwo yambaye umuvumo nk’igishura,

ukamucengeramo nk’amazi,

ugacengera mu mubiri we nk’amavuta,

19uwo muvumo urakamubera nk’umwambaro yambaye,

umubere nk’umukandara ahora akindikije!»

20Nguko uko Uhoraho azitura abandega,

kimwe n’abamvuga nabi bose.

21Naho wowe, Nyagasani, Mana yanjye,

ndengera ugiriye izina ryawe;

ubudahemuka bwawe burangwa no kugira neza,

none nyirokorera.

22Ndi umukene n’umutindahare,

n’umutima wanjye wankomerekeye mu nda.

23Ndarembera nk’igicucu kijya kurenga,

barampinda nk’abirukana inzige.

24Sinkibasha guhagarara bitewe no kubura icyo ndya,

n’umubiri wanjye wanyunyujwe no kutagira ibinure.

25Kuri bo nabaye insuzugurwa bikabije,

iyo bambonye barajiginywa.

26Ntabara, Uhoraho, Mana yanjye,

nkiza ukurikije impuhwe zawe;

27maze bamenye ko ari wowe wakinze ukuboko,

bamenye ko ari wowe, Uhoraho, ukora byose.

28Bo baravuma, wowe ugatanga umugisha:

bari banteye, ariko baracemererwa,

maze umuyoboke wawe arishima.

29Abandegaga nibicwe n’ipfunwe, bamanjirwe,

isoni bafite zibisesureho nk’igishura.

30Nzamamaza Uhoraho ndanguruye ijwi,

nzamusingirize hagati y’imbaga y’abantu;

31kuko ahagarara iburyo bw’umutindahare,

kugira ngo amukize abamucira urubanza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help