Yeremiya 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisubizo Uhoraho yahaye umwami Sedekiya

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, ngo bamubwire bati

2«Tubarize Uhoraho kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ariho aturwanya; wenda ahari Uhoraho yakongera akadukorera ibitangaza maze akamumenesha.»

3Yeremiya yarabashubije ati

4«Dore uko muzabwira Sedekiya: Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Intwari ziri inyuma y’inkike ziharwanyiriza umwami w’i Babiloni n’Abakalideya babateye, nzazigarura nziteranyirize muri uyu mugi rwagati.

5Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n’umurego by’ukuboko kwanjye, mbigirane uburakari, umujinya n’impirita nyinshi.

6Nzatsemba abatuye uyu mugi bose, ari abantu ari n’amatungo; bazicwa n’icyorezo cy’ingutu.

7Nyuma y’ibyo — uwo ni Uhoraho ubivuze — Sedekiya umwami wa Yuda, abagaragu be n’abantu bose bo muri uyu mugi bazaba bararokotse icyo cyorezo, inkota n’inzara; nzabegurira mu biganza by’umwami w’i Babiloni, iby’abanzi babo n’iby’abandi bose babahigira; bazabarimbura bashirire ku icumu, nta kubagirira impuhwe cyangwa imbabazi.

8Naho uwo muryango, uzawubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Ngiye kubahitishamo ubuzima n’urupfu.

9Uzaguma muri uyu mugi azicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; naho uzawuvamo agasanga Abakalideya babagose, azabaho maze nibura yishimire ko yarokotse.

10Ni koko, ubu ngiye guhindukirana uyu mugi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza — uwo ni Uhoraho ubivuze — uzagabizwe umwami w’i Babiloni, awutwike.’»

Ubutumwa bwohererejwe umuryango w’umwami wa Yuda

11Muryango w’umwami wa Yuda, nimwumve ijambo ry’Uhoraho!

12Muryango wa Dawudi, Uhoraho avuze atya: Buri gitondo mujye muca imanza zitabera, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya! Naho ubundi uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro, utwike ku buryo nta n’umwe ushobora kuwuzimya kubera ibikorwa byanyu byuzuye ubugome.

13Ubu noneho ngiye kukwibasira, wowe utuye mu kibaya no ku rutare rwo mu gisiza — uwo ni Uhoraho ubivuze — mwe mugira muti «Ni nde uzaza kudutera, maze agacengera mu bwibereko bwacu?»

14Nzabahagurukira, mbahane nkurikije ibikorwa byanyu — uwo ni Uhoraho ubivuze —. Nzakongeza umuriro mu ishyamba rye, maze utsembe ibirikikije byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help