Abanyakorinti, iya 2 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pawulo asubiza abanenga ubutumwa bwe

1Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha.

2Nyamara ndabinginze, igihe nzazira iwanyu, sinzagombe gukoresha amakare, n’ubwo nifuza gukangara bamwe bibwira ko tucyitwara bya runtu.

3Kuba abantu ko turi abantu, ariko ntitukirwana ibi bisanzwe by’abantu.

4Oya, intwaro zacu ntizikomoka kuri muntu, ahubwo ububasha bwazo buturuka ku Mana, bugasenyagura ibyari intamenwa. Abiyemera tubakura ku izima,

5kimwe n’abatambamiye ubumenyi bw’Imana. Twigarurira ibitekerezo byose ngo bigomokere Kristu,

6kandi twiteguye gucyaha icyitwa agasuzuguro cyose, igihe mwebwe muzaba mwumviye muri byose.

7Nimurebe ibintu uko biri! Uwibwira wese ko ari uwa Kristu, namenye bidasubirwaho ko natwe turi aba Kristu, kimwe na we!

8Niba naba nkabya mu kwiratana ububasha Nyagasani yaduhereye kubakomeza, atari ubwo kubadindiza, nta soni binteye.

9Sinshaka gusa n’ubakangaranya mu nzandiko zanjye,

10— kuko hari abavuga ngo «Inzandiko ze zifite ireme kandi zirakaze, nyamara iyo ari muri twe, usanga agayitse n’ijambo rye ari nta ryo.» —

11Uwibwira ibyo amenye neza ko, uko tumeze mu mvugo, turi kure, twandika, nta ho bitandukaniye n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu.

12Kuko tutahangara kwireshyeshya no kwigereranya n’abo biyogeza ubwabo; ni abirasi rwose gukeka ko ari bo kamara n’igipimo cya byose.

13Twebwe tuzirinda kwirata birengeje urugero rw’umurimo Imana yadushinze itwohereza iwanyu.

14Iyo tuza kuba tutaraje iwanyu twaba koko dutandukiriye; none twabaye aba mbere bageze iwanyu tubazaniye Inkuru Nziza ya Kristu.

15Nta bwo twikabiriza nk’abiratana imirimo yakozwe n’abandi, ahubwo dufite icyizere ko, nimukomeza gutera imbere mu kwemera, tuzarushaho kwagura umurimo wacu muri mwe,

16ndetse Inkuru Nziza ya Kristu tukayirenza imbibi z’iwanyu, uko tubishinzwe; bityo ntituziratane imirimo abandi bakoze mu murima wabo.

17«Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani!»

18Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye, ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help