Izayi 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Izayi agenda nta nkweto nta n’imyambaro

1Umwaka umugaba mukuru w’ingabo, woherejwe na Sarugoni, umwami wa Ashuru, ateye Ashidodi akanayigarurira . . .

2Icyo gihe Uhoraho yari yahaye Izayi mwene Amosi ubutumwa, agira ati «Genda wiyambure ikigunira ukenyeye, ukuremo n’inkweto mu birenge.» Nuko abigenza atyo, agendera aho, nta mwabaro nta n’inkweto.

3Uhoraho aravuga ati «Umugaragu wanjye Izayi yagendeye aho nta mwambaro, nta n’inkweto — bikazaba imyaka itatu yose — bikaba ikimenyetso gicira amarenga Misiri na Kushi.

4Kandi koko, umwami wa Ashuru azanyaga imfungwa z’Abanyamisiri n’Abanyakushi, abajyane bunyago, abasore n’abasaza nta mwambaro, nta n’inkweto, amatako yabo yanamye, kugira ngo akoze isoni Abanyamisiri.

5Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazagira ubwoba, bakorwe n’ikimwaro.

6Nuko abatuye hano bazavuge bati «Ngaho rero, aba ni bo twari twiringiye ngo duhungire iwabo badutabare, banadukize umwami wa Ashuru. Ubu se noneho twe tuzerekeza he?»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help