1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni iyo kwibuka.
2Mana, ngwino unyikirize,
Uhoraho, banguka, undengere!
3Nibakorwe n’ikimwaro,
abanyifuriza urupfu bose!
Nibasubire inyuma, kandi bakozwe isoni,
abanyifuriza nabi bose;
4abirirwaga banseka, nibatahane ikimwaro!
5Ahubwo nibaguhimbarirwemo,
abagushakashaka bose;
kandi abakunda agakiza kawe,
bavuge ubudahwema bati «Imana ni igihangange!»
6Naho jyewe, w’umukene n’imbabare,
Mana, ubanguke untabare!
Ni wowe buvunyi bwanjye n’umukiza wanjye,
Uhoraho, ntutindiganye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.