1Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana.
2Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi atari ukuba indahemuka.
3Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira.
4Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza.
5Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.
6Muri ibyo byose, bavandimwe, nifuje ko tubabera urugero, ari jyewe, ari n’Apolo, kugira ngo mwitoze kutirata murwanirira ishyaka uyu cyangwa uriya.
7Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe?
8Dore muratengamaye! Dore mwarikungahaje! Yewe mwabaye abami, twe tutarimo. Ubonye mwakwimitswe, kugira ngo natwe twimikanwe namwe!
9Jye uko mbibona, twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi, nk’abaciriwe urwo gupfa; koko rero twahinduwe agashungero k’isi, n’ak’abamalayika n’abantu.
10Twebweho turi abasazi ku mpamvu ya Kristu, naho mwe mukaba abanyabwenge muri Kristu; twebwe turi abanyantege nke, naho mwe murakomeye; murubashywe, naho twe turasuzuguritse.
11Kugeza magingo aya, turicwa n’inzara, dufite inyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turabuyerezwa,
12kandi turacogozwa no gukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabifuriza umugisha; baradutoteza tukihangana;
13baradusebya twe tugahoza abandi! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza na n’ubu batugize ibicibwa mu bantu.
Pawulo afite umutima wa kibyeyi14Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk’abana banjye nkunda.
15N’aho mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abarezi muri Kristu, ababyeyi banyu si benshi, kuko ari jyewe wabibyariye muri Yezu Kristu ku bw’Inkuru Nziza.
16Ndabinginze rero, nimukurikize urugero nabahaye.
17Ni na yo mpamvu mboherereje Timote, umwana wanjye nkunda kandi indahemuka muri Nyagasani; azabibutsa imibereho yanjye muri Kristu, mbese nk’uko mbyigisha muri za kiliziya zose.
18Bamwe muri mwe bibwiye ko ntazagaruka iwanyu, batangira kwitera hejuru.
19Nyamara, Nyagasani nabishaka, nzabagarukamo vuba, maze aho kwibanda ku magambo y’abo birasi, nzirebere ibikorwa byabo.
20Kuko Ubwami bw’Imana atari amagambo, ahubwo bushingiye ku bikorwa.
21Mbese icyo mwahitamo ni iki? Ko nabazanamo inkoni, cyangwa se urukundo n’umutima ugwa neza?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.