1Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli. Muri iyo minsi Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi.
2Uwo munsi Heli yari aryamye mu mwanya we usanzwe. Amaso ye yari atangiye guhunyeza; ntiyari agishoboye kubona neza.
3Itara ry’Imana ryari ritarazima, Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana.
4Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!»
5Yirukanka asanga Heli, ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Ajya kuryama.
6Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.»
7Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira.
8Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana.
9Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ’Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe.
10Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.»
11Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana.
12Uwo munsi nzakorera inzu ya Heli ibyo nayivuzeho byose, nta cyo nsize inyuma.
13Ndamumenyesha ko ndangiza urubanza rwaciriwe umuryango we iteka ryose, kubera icyaha cye: yari azi ko abahungu be batuka Imana, nyamara ntiyabacyaha.
14Ni yo mpamvu ndahiriye inzu ya Heli: nta kizasibanganya igicumuro cy’inzu ya Heli, cyaba igitambo cyangwa ituro.»
15Samweli akomeza kuryama kugera mu gitondo, nyuma akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho. Samweli yatinyaga gutekerereza Heli ibonekerwa rye.
16Heli ahamagara Samweli, aramubwira ati «Samweli, mwana wanjye.» Undi ati «Karame!»
17Ati «Yakubwiye jambo ki? Ndagusabye wimpisha. Imana izaguhana numpisha ijambo na rimwe mu byo yakubwiye.»
18Nuko Samweli amutekerereza byose, nta cyo amuhishe. Heli ati «Ni Uhoraho. Arakore uko abishaka.»
19Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa.
20Israheli yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, imenya ko Samweli yemeweho kuba umuhanuzi w’Uhoraho.
21Uhoraho akomeza kubonekera i Silo. Koko rero, Uhoraho yigaragarizaga Samweli i Silo, akamuvugisha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.