Habakuki 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

III. UHORAHO NABANGUKIRE GUTABARA

1Isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, rimeze nk’amaganya.

2Uhoraho, numvise ibigwi byawe, birantangaza!

Uhoraho, ongera ugenze utyo no muri iki gihe!

Ibikorwa byawe bimenyekanye no mu minsi turimo;

ariko mu burakari bwawe uribuke no kugira imbabazi!

3Imana iturutse i Temani,

Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani.

Ubwamamare bwe bwakwiriye ijuru,

ibisingizo bye byuzura isi.

4Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri,

imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye,

ni na yo ububasha bwe bwihishemo.

5Icyorezo kiragenda imbere ye,

naho indwara iramukurikiye.

6Arahagaze, isi ihinda umushyitsi,

arebye, akangaranya amahanga.

Imisozi yahozeho iratengagurika,

utununga twa kera turarigita,

izo ni zo nzira ze za kera!

7Nabonye amahema y’i Kushani ari mu kaga,

amazu yo mu gihugu cya Madiyani ahinda umushyitsi!

8Uhoraho, waba se wararakariye inzuzi,

cyangwa se umujinya wawuterwa n’inyanja,

ku buryo ugendera ku mafarasi yawe,

no ku magare y’indatsimburwa?

9Umuheto wawe wawujishuye,

injishi yawo uyihaza imyambi yica;

isi yose wayisatagurishije imigezi.

10Imisozi irakubona igahinda umushyitsi,

amasumo y’amazi akadudubiza,

ukuzimu kugatakamba, gushyize amaboko ejuru.

11Izuba n’ukwezi bihagaze mu mwanya wabyo,

bihunga icyezezi cy’imyambi yawe iguruka,

n’imirabyo y’icumu ryawe.

12Mu burakari bwawe uzenguruka isi,

unyukanyuka amahanga n’umujinya wawe.

13Wazanywe no gukiza umuryango wawe,

unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore.

Wasambuye inzu y’umugome,

urayisenya kugeza ku mfatiro zayo.

14Wahinguranyije umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye bwite,

kandi bari bahuruye, bishimiye kudutatanya,

bameze nk’abaremye igico,

kugira ngo baconcomere umunyabyago.

15Wavogereye inyanja n’amafarasi yawe,

rwagati mu muvumba w’amazi menshi.

16Narabyumvise maze nkuka umutima,

iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi,

ingingo zanjye ziratatana,

amaguru yanjye aradandabirana.

Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba,

ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye!

17Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo,

imizabibu ntikigira imbuto,

imizeti yarekeye aho kwera,

imirima ntigitanga umusaruro,

amatungo magufi yashize mu ngo,

nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro.

18Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho,

nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye!

19Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye,

ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi,

akantambagiza mu mpinga z’imisozi!

(Iyo ndirimbo igenewe umuririmbisha, icurangishwa inanga z’imirya.)

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help