1Uhoraho abwira Musa, ati «Genda uve aha hantu, wowe n’umuryango wavanye mu gihugu cya Misiri, maze uzamuke ugana mu gihugu nasezeranije Abrahamu, na Izaki na Yakobo, nkabarahira mvuga nti ’Nzagiha urubyaro rwawe.’
2Nzohereza umumalayika akujye imbere, maze nzirukane Abakanahani, n’Abahemori, n’Abaheti, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi.
3Ngaho zamuka ugana mu gihugu gitemba amata n’ubuki. Ariko jye sinzajyana namwe, kuko muri umuryango ufite ijosi rishingaraye, hato ntazabatsembera mu nzira.»
4Imbaga yumvise ayo magambo akarishye, irashavura, maze ntihagira umuntu wambara iby’umurimbo.
5Uhoraho rero abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ’Muri umuryango ufite ijosi rishingaraye! Ndamutse njyanye namwe akanya gatoya, nabarimbura. Ngaho nimufashe hasi imyambaro yanyu y’imirimbo, ndaba ndeba uko ngomba kubagenza.’»
6Abayisraheli biyambura imyambaro yabo y’imirimbo, guhera aho bari bari ku musozi wa Horebu.
Ihema ry’ibonaniro7Musa yendaga ihema, maze akarishinga hirya y’ingando, ahitaruye, rikitwa ihema ry’ibonaniro. Nuko uwashakaga wese kugisha inama Uhoraho, akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hanze y’ingando.
8Iyo Musa yasohokaga ngo ajye ku ihema, imbaga yose yarahagurukaga, buri muntu agahagarara ku muryango w’ihema rye; nuko bagakurikiza Musa amaso kugeza igihe yinjiriye mu ihema.
9Musa yamara kwinjira mu ihema, ya nkingi y’agacu ikamanuka, maze igahagarara ku muryango w’ihema, Uhoraho akaganira na Musa.
10Imbaga yose yabaga ireba inkingi y’agacu gahagaze ku muryango w’ihema; maze imbaga yose igahaguruka, buri muntu agapfukama ku muryango w’ihema rye.
11Uhoraho rero akavugana na Musa bahanganye amaso, mbese nk’uko umuntu avugana n’undi. Hanyuma Musa agasubira mu ngando; ariko umufasha we, umusore witwa Yozuwe mwene Nuni, ntave mu ihema.
Imana iganira na Musa12Musa abwira Uhoraho, ati «Dore urambwira ngo ’Nyobore iyi mbaga’, ariko ntiwamenyesheje uwo uzatuma ngo tujyane. Nyamara ni wowe wivugiye uti ’Ndakuzi mu izina’, urongera uti ’Wagize ubutoni mu maso yanjye!’
13None rero, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho mbwira inzira zawe maze nkumenye, bityo ngire ubutoni mu maso yawe. Ikindi kandi, ibuka ko iri hanga ari umuryango wawe!»
14Uhoraho ati «Ese uribwira ko ari jye ubwanjye tuzajyana ngo nguhe ihumure?»
15Musa ati «Niba utaje ngo tujyane, wikwirirwa uduhagurutsa aha ngaha.
16Naho ubundi se, ni iki kizerekana ko jyewe n’umuryango wawe dufite ubutoni mu maso yawe? Si uko wajyana natwe, bityo jyewe n’umuryango wawe ntiduse n’indi miryango iri ku bwisanzure bw’isi?»
17Uhoraho asubiza Musa, ati «Icyo unsabye na cyo nzagikora, ku mpamvu y’uko ufite ubutoni mu maso yanjye, kandi nkaba nkwiyiziye mu izina.»
18Musa ati «Ngaho rero nyereka ikuzo ryawe!»
19Uhoraho ati «Ndanyuza ububengerane bwanjye bwose imbere yawe, maze ntangaze izina ryanjye ’Uhoraho’. Ngirira ibambe uwo nishakiye, nkagirira impuhwe uwo nishakiye.»
20Yungamo ati «Nta bwo washobora kubona uruhanga rwanjye, kuko nta muntu wabasha kumbona ngo agumye abeho.»
21Uhoraho arongera ati «Ngwino nkwereke aho uba uhagaze iruhande rwanjye. Ndaguhagarika hejuru y’urutare.
22Igihe rero ikuzo ryanjye riza guhita, ndagushyira mu bwihugiko bw’urutare, maze ngutwikirize ikiganza cyanjye kugeza ubwo ntambutse.
23Hanyuma nkuvaneho ikiganza, maze umbone mu mugongo gusa; naho uruhanga rwanjye, ntawashobora kurureba.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.