Mwene Siraki 30 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uburere bw’abana

1Ukunda umwana we amucishaho umunyafu,

kugira ngo amaherezo azamwishimire.

2Urera neza umwana we abibonamo inyungu,

bikamutera ishema muri bagenzi be.

3Uwigisha umwana we, atera umwanzi ishyari,

yagera mu ncuti ze akanezerwa.

4N’iyo se w’umwana yapfa, ntaba agiye uruhenu,

kuko aba asize imbuto basa.

5Iyo akiriho, ashimishwa no kumubona,

maze yapfa ntajyane agahinda.

6Aba asigiye abanzi be uzamuhorera,

naho abakunzi basigaranye uzabitura ineza.

7Utetesha umwana we, azamupfuka ibikomere,

kandi uko amwumvise ataka, asuhuze umutima.

8Ifarasi yananiranye, ntiyumvira,

n’umwana batereye iyo, aba umunyagasuzuguro.

9Nutetesha umwana wawe, azaguhindisha umushyitsi,

nukina na we, azagutera agahinda.

10Ntugasekane na we, hato mutazashavurana,

bikakuviramo guhekenya amenyo.

11Ntukamureke ngo yigenge akiri muto,

12uzamugorore akiri umwana,

hato atazanangira umutima, akagusuzugura.

13Jya uhana umwana wawe kandi umurere neza,

ejo atazagushingana ijosi.

Ubuzima buzira umuze

14Umukene ufite ubuzima buzira umuze kandi ukomeye,

aruta umukire washegeshwe umubiri wose.

15Amagara mazima aruta zahabu iyo ari yo yose,

kandi umubiri ukomeye uruta umutungo nyamwinshi.

16Nta bukire buruta ubuzima bw’umubiri,

nta n’ibyishimo bisumba iby’umutima.

17Gupfa ukavaho biruta guhora uganya,

n’iruhuko ridashira rikaruta kurwara idakira.

18Gutereka ibiribwa hejuru y’imva,

ni nko kugerageza gutamika uwabumbye umunwa.

19Ituro rihawe ikigirwamana riba rimaze iki,

kandi kitarya ntikinahumurirwe?

N’umuntu ukurikiranywe n’Uhoraho, ni ko ameze,

20abonesha amaso ye akaganyira,

nk’uko ikimara gipfumbase inkumi gisuhuza umutima.

Ibyishimo by’umutima

21Umutima wawe ntukawutere agahinda,

cyangwa ngo wibabaze ubwawe mu bitekerezo.

22Ibyishimo by’umutima, ni bwo buzima bw’umuntu,

kandi umunezero ni wo umutera kuramba.

23Umutima wawe ujye uwitaho, uwurinde gushavura,

ugendere kure agahinda;

koko rero agahinda kivuganye benshi,

kandi nta cyo kamaze.

24Ishyari n’uburakari bitera gukenyuka,

n’impungenge zigatuma umuntu asaza imburagihe.

25Ibyishimo by’umutima bituma umuntu aryoherwa,

kandi ibyo ariye byose bikamunyura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help