1Nuko Musa araza nanone abwira Abayisraheli bose aya magambo. Aterura avuga ati
2«Ubu ngubu maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse; sinkibasha gukubita hirya no hino, kandi Uhoraho yaranyibwiriye ati 'Nta bwo uzambuka Yorudani iyi ureba!’
3Uhoraho Imana yanyu ubwe ni we uzambuka akurangaje imbere, ni we uzatsemba ariya mahanga akuri imbere, ayanyage ibyo atunze. Kandi Yozuwe ni we uzambuka akurangaje imbere nk’uko Uhoraho yabivuze.
4Uhoraho azagirira ayo mahanga ibyo yagiriye Sihoni na Ogi, abami b’Abahemori, hamwe n’ibihugu byabo: yarabirimbuye!
5Uhoraho azayabarekurira, namwe muzayagirire bya bindi nabategetse byose.
6Nimukomere kandi mube intwari, ntimuzashye ubwoba ngo muhinde umushyitsi imbere yabo, kuko Uhoraho Imana yawe ubwe agendana nawe. Ntazaguharurukwa, ntazagutererana.»
7Hanyuma Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y’Abayisraheli bose ati «Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza babo ko azakibaha; ni wowe uzatuma bigarurira icyo gihugu.
8Uhoraho ubwe ni we ukugenda imbere, azaba ari kumwe nawe; ntazaguharurukwa, ntazagutererana. Wigira ubwoba, ntucike intege.»
Musa ashinga abaherezabitambo Itegeko ry’Imana9Musa yandika iri Tegeko, maze arishinga abaherezabitambo, bene Levi baheka ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho; arishinga kandi n’abakuru b’imiryango ya Israheli bose.
10Nuko Musa abaha aya mabwiriza, agira ati «Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe mu mwaka wo guhara imyenda, ku munsi mukuru w’Amahema,
11igihe Abayisraheli bose bazaza ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo barebe uruhanga rwe, uzajye usomera iri Tegeko imbere y’Abayisraheli bose, baryumve.
12Uzakoranye rubanda, abagabo n’abagore, abana n’umusuhuke w’umunyamahanga uri mu migi yawe, kugira ngo bose baryumve, baryige, batinye Uhoraho Imana yanyu, kandi bitondere gukurikiza amagambo yose ari muri iri Tegeko.
13N’abana babo batari barizi, bazaryumve, bige gutinya Uhoraho Imana yanyu iminsi yose muzabaho mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorudani.»
Israheli izahemukira Imana14Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Dore igihe cyawe cyo gupfa kiregereje. None hamagara Yozuwe, mujyane ku ihema ry’ibonaniro, maze muhe amabwiriza yanjye.» Musa na Yozuwe baragenda, bahagarara ku ihema ry’ibonaniro.
15Uhoraho abonekera muri iryo hema, ari mu nkingi y’agacu; iyo nkingi y’agacu yari ihagaze ku muryango w’ihema.
16Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Dore wowe ugiye gupfa, usange abasogokuruza bawe. Uyu muryango uzatangira ube ihabara, wohoke ku mana z’abanyamahanga bari mu gihugu ugiye kwinjiramo; uzampararukwa umene igihango cy’Isezerano nagiranye na wo.
17Icyo gihe uburakari bwanjye buzawugurumanira, mbatererane, mbahishe amaso, bapfe bashire, ibyago n’imibabaro myinshi bibibasire. Nuko icyo gihe bazavuge bibaza bati ’Igituma ibi byago byadusaritse, aho si uko Imana yacu itakiri muri twe?’
18Ariko jyeweho icyo gihe nzakomeza mbahishe amaso, mbahora ibyaha byose bazaba bakora bayoboka imana zindi.
19Noneho ngaho nimwandike iyi ndirimbo muzajya muririmba; uzayigishe Abayisraheli, uyibatoze, kugira ngo iyo ndirimbo izambere gihamya ishinja Abayisraheli.
20Koko rero, nzinjiza iyi mbaga mu gihugu gitemba amata n’ubuki nasezeranyije abasekuruza babo ko nzakibaha, nkabirahirira; bazarya barengwe, babyibuhe; hanyuma bayoboke imana zindi, bazihakweho, jyeweho bansuzugure, maze bice Isezerano nagiranye na bo.
21Nuko nibamara kuzahazwa n’ibyago byinshi hamwe n’imibabaro myinshi, iyo ndirimbo izabe gihamwa ibashinja, kuko urubyaro rwabo rutazibagirwa na gato kuyisubiramo. Koko rero, nta bwo nyobewe imigambi bahimbahimba ubu ngubu, na mbere y’uko mbinjiza mu gihugu nasezeranye nkabirahira.»
22Uwo munsi rero Musa yandika iyo ndirimbo, ayigisha Abayisraheli.
23Maze Uhoraho yihanangiriza Yozuwe mwene Nuni, ati «Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’Abayisraheli mu gihugu nabasezeranyije, nkabibarahira; nanjye kandi ndi kumwe namwe.»
24Musa amaze kwandika amagambo yose y’ayo mategeko mu gitabo,
25aha aya mabwiriza Abalevi bashinzwe guheka ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, ati
26«Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Imana yanyu; kizagume aho, kibe gihamya ibashinja.
27Kuko nzi amatwara yawe yo kwigomeka no kugira ijosi rishingaraye. Ubwo muri iki gihe mugomera Uhoraho, kandi nkiriho ndi kumwe namwe, hazacura iki nimara gupfa?
28Nimunkoranyirize abakuru b’imiryago yanyu bose, hamwe n’abashinzwe kubahiriza amategeko, baze iruhande rwanjye; maze mvugire ayo magambo mu matwi yabo, ntanga ijuru n’isi ho abagabo bazabashinja.
29Kuko nzi yuko nimara gupfa, muziyonona rwose, mugateshuka inzira nababwirije; maze mu minsi izaza mukazakubitana n’ibyago, ku mpamvu y’uko muzaba mwakoze ibitanogera amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumubabaza mu migenzereze yanyu.»
Indirimbo ya Musa30Nuko imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli rimuteze amatwi, Musa ahavugira amagambo yose y’iyi ndirimbo, arayarangiza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.