Ezira 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abanzi b’Abayahudi bababuza kubaka Ingoro y’Uhoraho

1Bukeye, abanzi ba Yuda n’aba Benyamini bumva ko abari barajyanywe bunyago bubakaga Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli.

2Nuko basanga Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango, barababwira bati «Turashaka gufatanya namwe kubaka! Kuko Imana yanyu ari yo natwe twubaha, kandi ntitwahwemye kuyitura ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuru, watuzamuye akadutuza hano.»

3Ariko Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango wa Israheli barabasubiza bati «Ntidushobora gufatanya namwe kubaka Ingoro y’Imana yacu, ahubwo ni twe twenyine tugomba kubakira Uhoraho Imana ya Israheli, nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yabidutegetse.»

4Ubwo rero, ba banyamahanga bari batuye mu gihugu batangira guca intege imbaga ya Yuda no gutera ubwoba abubatsi.

5Bagurira abajyanama b’umwami kugira ngo bazadindize uwo mushinga wabo; ibyo bimara igihe cyose cy’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugeza ku ngoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi . . .

Abayahudi baregwa ku mwami Aritashuweru

6Ku ngoma ya Hashuweru, akimara kwimikwa, baramwandikira barega abaturage ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu.

7No ku ngoma ya Aritashuweru, Bishulamu, Miteredati, Tabeli na bagenzi babo, bandikira Aritashuweru, umwami w’Abaperisi. Iyo baruwa yari yanditswe mu nyuguti z’Abaramu no mu rurimi rwabo.

8Nuko umutegetsi Rehumu, wari uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga, bandikira umwami Aritashuweru, barega ab’i Yeruzalemu. Dore uko iyo baruwa yatangiraga:

9«Abakwandikiye ni twebwe Rehumu, umutegetsi mukuru, na Shimushayi umunyamabanga, dufatanyije n’abacamanza, intumwa n’abandi bagenzi bacu bahagarariye umwami w’Abaperisi, dufatanyije kandi n’abaturuka i Ereki, Babeli, Suza yo muri Elamu,

10no mu yandi mahanga, uko Asuribanipali, umwami w’ikirangirire, yabatuje hano muri Samariya no mu yindi migi y’iburengerazuba bwa Efurati . . . »

11Dore kandi ibyari byanditse muri iyo baruwa bamwoherereje: «Ku mwami Aritashuweru, twebwe abagaragu bawe, abatware b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati,

12turamenyesha umwami ko Abayahudi bazamutse bava iwawe bakaza badusanga i Yeruzalemu, bariho bubaka bundi bushya wa mugi mubi wakunze kwigomeka. Batangiye kuzamura inkike, bamaze gupima urufatiro rwawo.

13None rero, umwami namenye ko uwo mugi niwubakwa, n’inkike zawo zigasanwa zikuzura, abawutuyemo batazongera gutanga ukundi amaturo, imisoro cyangwa amakoro, amaherezo bikazatuma abami bahahombera.

14None rero, ubwo dutunzwe n’ibwami, ntitwashimishwa no kubona umwami asuzugurwa; ni cyo kiduteye kumutumaho tubimumenyesha,

15kugira ngo bashakashake mu gitabo cy’ibyabaye ku ngoma z’abasokuruza bawe. Muri icyo gitabo uzabisangamo maze umenyereho ko uwo mugi wari warigometse, ukagandishiriza abami ibihugu byabo, kandi ukaba ari wo uvukamo imidugararo kuva na kera. Ni na cyo cyatumye uwo mugi usenywa.

16Turamenyesha umwami ko, niba uwo mugi wongeye kubakwa n’inkike zawo zigasanwa, utazongera gutegeka ukundi mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati.»

Igisubizo cy’umwami Aritashuweru

17Umwami arabasubiza ati «Kuri Rehumu, umutegetsi mukuru, kuri Shimushayi umunyamabanga, na bagenzi babo bose batuye Samariya n’abo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, nimugire amahoro . . .

18Ibaruwa mwatwoherereje yasomewe imbere yanjye, bayihindura mu rurimi numva.

19Ku itegeko ryanjye, barashakashatse mu gitabo, maze basanga kuva kera uwo mugi waragandishirizaga abami koko, kandi ukavukamo ubugome n’imyivumbagatanyo.

20Mu by’ukuri i Yeruzalemu habaye abami bakomeye, bategekaga ibihugu byose by’iburengerazuba bwa Efurati, bagahabwa amaturo, imisoro cyangwa amakoro.

21None rero, nimushyireho itegeko ribuza abo bantu, barekere aho kongera kubaka uwo mugi, kugeza ubwo jye ubwanjye nzabitegeka.

22Muririnde kubajenjekera hato bitazarushaho kuba nabi maze bikagandishiriza abami.»

23Urwo rwandiko rw’umwami Aritashuweru bakimara kurusomera imbere ya Rehumu, Shimushayi umunyamabanga na bagenzi babo, bo bihutira gusanga Abayahudi i Yeruzalemu, maze bababuza ku ngufu no ku gahato gukomeza imirimo y’ubwubatsi.

Zorobabeli na Yozuwe bongera kubaka Ingoro y’Uhoraho (520–515)

24. . . Nuko imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho irahagarikwa, kandi bikomeza bityo kugeza mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help