Icya mbere cy'Abami 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umwamikazi w’i Saba asura Salomoni(2 Matek 9.1–12)

1Umwamikazi w’i Saba wari wumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho, azanwa no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane.

2Aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose.

3Salomoni asubiza ibibazo bye byose; ntihagira ikibazo na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo.

4Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, n’inzu yari yarubatse,

5n’ibiribwa byo ku meza ye, n’amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abahereza be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be, n’ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa.

6Nuko abwira umwami ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri.

7Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’igice cyabyo bambwiye! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narumvise.

8Hahirwa abantu bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora iteka imbere yawe bumva ubuhanga bwawe.

9Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda Israheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.»

10Nuko umwamikazi atura Salomoni amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo ngiyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni.

11Amato ya Hiramu yari yatwaye zahabu y’i Ofiri yari yazanye n’ibiti byinshi by’indobanurwa, n’amabuye y’agaciro gakomeye.

12Ibyo biti, umwami abikoresha mu Ngoro y’Uhoraho no mu ngoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byongeye kuboneka kugeza kuri uyu munsi.

13Umwami Salomoni aha umwamikazi w’i Saba ibyo yashatse kumusaba byose, tutavuze ibindi byinshi yamuhereye ubuntu butangaje. Hanyuma umwamikazi w’i Saba aragenda, asubirana n’abagaragu be mu gihugu cye.

Ubukungu bwa Salomoni(2 Matek 1.14–17; 9.13–28)

14Uburemere bwa zahabu yajyaga kwa Salomoni mu mwaka umwe gusa bwari ubw’amatalenta magana atandatu na mirongo itandatu,

15hatabariwemo amakoro y’abagenzi, imisoro y’abacuruzi n’iy’abami bose ba Arabiya n’abatware b’icyo gihugu.

16Umwami Salomoni acurisha ingabo nini magana abiri muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho amasikeli magana atandatu ya zahabu.

17Acurisha kandi ingabo nto magana atatu muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho mini eshatu za zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani.

18Umwami abajisha intebe y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayisiga zahabu inogereye.

19Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu, ikagira ubwegamiro buhese n’imikondo yo kurambikaho inkokora kuri buri ruhande. Hari amashusho abiri y’intare ahagaze iruhande rw’imikondo,

20hakaba n’andi mashusho y’intare cumi n’abiri yari kuri buri ruhande ku madarajya atandatu. Nta wundi mwami wigeze abajisha intebe ihwanye n’iyo!

21Ibikombe byose umwami Salomoni yanyweragamo byari bisizwe zahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu y’ishyamba rya Libani byari bisizwe zahabu inogereye; nta na kimwe cyariho feza, kuko nta gaciro feza yagiraga mu gihe cy’ingoma y’umwami Salomoni.

22Umwami yari afite ku nyanja amato yagendanaga n’aya Hiramu kugera i Tarishishi, kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu na feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza.

23Umwami Salomoni arusha abami bose b’isi ubukungu n’ubuhanga.

24Amahanga yose yifuzaga kubona Salomoni, kugira ngo yumve ubuhanga Imana yashyize mu mutima we.

25Buri wese yazanaga ituro rye, ari ibintu bya feza cyangwa se zahabu, ari imyenda, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana buri mwaka.

26Salomoni akoranya amagare n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, ayashyira mu migi icyurwamo amagare no hafi ye i Yeruzalemu.

27Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza inganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi binganya ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya.

28Amafarasi ya Salomoni yaturukaga mu Musuri n’i Kuwe; abacuruzi b’umwami bayaguraga i Kuwe.

29Barihaga amasikeli magana atandatu ya feza ku igare rimwe ryavaga mu Musuri, n’ijana na mirongo itanu ku ifarasi imwe. Ni na byo biciro byatangwaga n’abami bose b’Abaheti n’ab’Aramu babigura n’abacuruzi babibazaniye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help