1Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore.
2Mana yacu, twarabyiyumviye n’amatwi yacu,
ba sogokuru barabitubwiye,
badutekerereza ibyo wakoze kera mu gihe cyabo.
3Wakoresheje ukuboko kwawe, unyaga amahanga,
ugira ngo ubabonere aho batura,
kandi uburabuza ibihugu,
ugira ngo ubabonere aho bisanzurira.
4Inkota zabo si zo bakesheje kwigarurira igihugu,
imbaraga zabo si zo zabahaye gutsinda;
ahubwo ni indyo yawe bwite, ukuboko kwawe,
n’urumuri rw’uruhanga rwawe, kuko wabikundiye.
5Mana yanjye n’umwami wanjye,
ni wowe watumaga bene Yakobo batsinda.
6Ku bwawe, twashoboye gutikura ababisha bacu,
ku bw’izina ryawe turibata abaduteraga.
7Umuheto wanjye si wo niringiraga,
inkota yanjye si yo yampaga gutsinda,
8ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,
maze abatwanga ubakoza isoni.
9Nuko iminsi yose tukaririmba ibisingizo by’Imana,
tugashimira izina ryawe ubudahwema. (guceceka akanya gato)
10None ubu waradutaye, bituma dusuzugurika;
ntugitabarana n’ingabo zacu.
11Utuma duhunga abaturwanya,
maze ababisha bakadutwara iminyago uko bashaka.
12Usigaye udutanga nk’intama zigenewe kubagwa,
maze ukadutatanyiriza mu mahanga.
13Umuryango wawe uwutanga ku giciro kigayitse,
ntugire inyungu ubona muri ubwo buguzi.
14Utugabiza ibitutsi by’abaturanyi bacu,
abo tubana bakadukwena, bakaduhindura urw’amenyo.
15Watugize iciro ry’imigani mu mahanga,
mu bihugu byose bakatuzunguriza umutwe.
16Umunsi wose mbona uko nataye agaciro,
maze ikimwaro kikansaba mu maso,
17ku mpamvu y’urusaku rw’abanyigambaho,
ari na ko batuka Imana;
nuko nkabura aho nkwirwa imbere y’umwanzi unyihimura.
18Ibyo byose byatubayeho kandi tutari twakwibagiwe,
ngo duce ku masezerano twagiranye nawe;
19umutima wacu ntiwari waciye ukubiri na yo,
n’intambwe zacu ntizari zateshutse inzira yawe,
20ngo bibe byatuma uducocagurira mu gihugu cy’imbwebwe,
maze ukatworosa igicucu cy’urupfu.
21Mbese iyo tuba twaribagiwe izina ry’Imana yacu,
tugategera ibiganza imana z’inyamahanga,
22Imana ntiba yarabibonye,
yo imenya amabanga ari mu mutima wa buri muntu?
23Nyamara baratwica ubudahwema ari wowe batuziza,
bakatugenzereza nk’intama zigenewe ibagiro!
24Kanguka, Nyagasani, kuki wisinziriye?
Baduka, woye kudutererana burundu!
25Ni kuki ugumya guhisha uruhanga rwawe,
maze ukirengagiza akaga n’ubwagirizwe turimo?
26Koko amagara yacu aragaragurika mu mukungugu,
inda yacu yumanye n’ubutaka.
27Haguruka, uze udutabare!
Girira impuhwe zawe, utugobotore!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.