Abanyagalati 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubwigenge bw’abana b’Imana

1Dore icyo nshaka kuvuga: igihe cyose uwagenewe umurage akiri muto, nta ho aba atandukaniye n’umugaragu n’ubwo aba ari we mutware wa byose,

2ahubwo agumya kugengwa n’abamurera n’abashinzwe ibintu bye kugeza igihe se yategetse.

3Natwe ni uko: igihe twari tukiri bato, twategekwaga n’ibigenga isi, twari abagaragu,

4ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko,

5kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo.

6Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati «Abba, Data.»

7Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage.

Pawulo ababajwe n’uko Abanyagalati bisubiza mu bucakara

8Kera mutaramenya Imana, mwari abacakara bakorera ibidafite kamere y’Imana.

9Ubu ngubu ariko muzi Imana, ndetse na Yo irabazi. Mwongeye mute kugarukira ibyo bintu bitagira intege, bitagira uko byigira na byo? Mwakwiyemeza mute kongera kubibera abagaragu bundi bushya?

10Mwubahiriza imihango n’imiziririzo yerekeye iminsi, amezi, ibihembwe n’imyaka.

11Munteye agahinda, nkibaza niba ntaravunikiye ubusa iwanyu.

12Bavandimwe, ndabinginze, nimumere nkanjye ubwo nanjye nigize nkamwe. Nta kibi mwigeze mungirira.

13Muzi ko nari ndwaye igihe nje kubigisha Inkuru Nziza bwa mbere na mbere.

14Uwo muruho mwatewe n’umubiri wanjye, ntimwigeze muwuhungana ishozi cyangwa ngo muwuvumire ku gahera. Ahubwo mwanyakiriye nk’umumalayika w’Imana, nka Kristu Yezu ubwe.

15Ubu uri he wa munezero? Jyewe ndahamya rwose ko, iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso yanyu ngo muyanyihere.

16Ubu se noneho mbaye umwanzi wanyu kuko mbabwije ukuri?

17Abo bantu babitayeho cyane, nyamara si icyiza babashakira, kuko bashaka kudutandukanya ngo abe ari bo mwikundira.

18Ni byiza kugira urugwiro, iyo murutewe n’umutima mwiza kandi mukarugira iteka, atari igihe ndi kumwe namwe gusa.

19Twana twanjye, ndacyari ku gise mbabyara kugeza igihe Kristu abaremwemo.

20Iyaba ubu ngubu nari ndi kumwe na mwe, nari kumenya imvugo nakoresha kuko ibyanyu binshobeye.

Amategeko aheza abantu mu bucakara, naho ingabire ikababohora

21Ngaho nimumbwire mwebwe mushaka kugengwa n’amategeko: mbese ntimwumvise amategeko?

22Koko rero biranditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja.

23Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano.

24Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri: rimwe ryo ku musozi wa Sinayi, rikabyarira ubuja, ni Hagara.

25Hagara ashushanya umusozi Sinayi wo muri Arabiya, ashushanya kandi Yeruzalemu y’ubu ngubu kuko ari umuja, we n’abana be.

26Naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu.

27Koko rero byanditswe ngo

«Ishime mugore w’ingumba,

wowe utigeze ubyara,

rangurura maze uvuze impundu,

wowe utamenye ububabare bw’igise,

kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi

ab’ubana n’umugabo».

28Mwebwe rero, bavandimwe, muri abana b’isezerano nka Izaki.

29Kandi uko byabaye icyo gihe, uwavutse ku bwa kamere mubiri yatotezaga uwavutse ku bwa roho, na n’ubu ni ko bimeze.

30Nyamara se Ibyanditswe bibivugaho iki? «Irukana umuja n’umuhungu we, umwana w’umuja ntagahabwe umurage hamwe n’umwana w’umugore wigenga».

31Bityo rero, bavandimwe, ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help