Ubuhanga 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nyamara abatagatifujwe bawe

bari bamurikiwe n’urumuri rw’agatangaza;

Abanyamisiri bumvaga ijwi ryabo ariko ntibababone,

bakavuga ko bo bahiriwe kuko batari bakibabara,

2bakabashimira ko batashatse kwihorera nyuma y’inabi bagiriwe,

bakabasaba n’imbabazi z’uko babarwanyije.

3Abawe rero, aho kuguma mu mwijima,

wabahaye inkingi y’umuriro, ugurumana,

kugira ngo ibayobore inzira batari bazi,

inababere izuba ritababaza mu gihe bimukanaga ishema.

4Naho Abanyamisiri bari bakwiye koko kutagira urumuri,

bakabundikirwa n’umwijima,

kuko bari baragize imfungwa abana bawe

bagombaga guha isi urumuri rudashira rw’Amategeko yawe.

Ijoro ry’ibyago ku Banyamisiri ryabereye Abayisraheli iryo gukizwa

5Kubera ko biyemeje kwica impinja z’abatagatifujwe,

maze hakarokoka umwana umwe gusa mu bari bagenewe gupfa,

wabahanishije kubambura benshi mu bana babo,

ubarohera icyarimwe mu mazi y’umuvumba ukaze.

6Iryo joro ryari ryaramenyeshejwe mbere abasokuruza bacu,

kugira ngo ubwo bari bazi indahiro bishingikirije,

barusheho kugira ubutwari.

7Nuko umuryango wawe uritegerezamo

agakiza k’intungane n’irimbuka ry’abanzi bawo.

8Koko, igihe wahoraga abanzi bacu, ni bwo wadukijije,

uraduhamagara ngo tuze tukugana.

9Abasabaniramana bakomoka ku ntungane

baturaga ibitambo mu ibanga,

bityo bemereza icyarimwe iri tegeko ry’Imana,

rivuga ko abatagatifujwe bagomba gusangira amahirwe n’ibyago,

nuko batera ibisingizo by’abasekuruza babo.

10Icyo gihe, urusaku rudasobanutse rw’abanzi babo rwarabikirizaga,

amajwi aganya y’abaririra abana babo akumvikanira kure.

11Umucakara na shebuja bahanwaga kimwe,

umuturage usanzwe akababara kimwe n’umwami.

12Bose bari bapfushije abantu batagira ingano

kandi bazize urupfu rumwe,

abakiri bazima ntibari bagihagije mu kubahamba,

kuko uburiza bwabo bwari bwarimbutse mu kanya kangana urwara.

13Nuko abari barakomeje kunangira umutima,

babitewe no kwihambira ku bupfumu bwabo,

babonye uburiza bwabo burimbutse, batangira kwemera

ko uwo muryango wari uw’abana b’Imana.

14Igihe ituze ryari ritwikiriye ibintu byose,

n’ijoro ririmbanyije,

15ijambo ryawe ry’irinyabubasha nk’umurwanyi w’indatsimburwa,

riva mu ijuru ku ntebe ya cyami

risimbukira mu gihugu cyavumwe,

16ryitwaje inkota ityaye, ari ryo teka ryawe ridasubirwaho.

Rihageze rirahagarara maze isi yose riyuzuza imirambo:

ryakoraga ku ijuru, rigakandagira ku isi.

17Ako kanya babonera mu nzozi mbi, ibintu bibakura umutima,

n’ubwoba batari biteze burabakangaranya.

18Buri muntu yarasambagurikaga nk’uwenda gupfa,

ari na ko avuga icyo azize;

19kuko inzozi zari zabashajije zabyerekanye mbere,

ngo batava aho bapfa batazi icyo bazize.

Aroni abagoboka bari mu butayu

20Nyamara urupfu rwageze no ku ntungane,

maze abantu benshi barimbukira mu butayu,

ariko uburakari ntibwamara igihe kirekire.

21Koko rero, umuntu w’indakemwa yihutiye kubarengera,

yitwaza isengesho n’ububani by’igitambo gihongerera ibyaha,

ari byo ntwaro z’ubutumwa bwe.

Acubya umujinya w’Imana maze abona intsinzi y’icyago,

yerekana atyo ko ari umugaragu wawe.

22Ahosha ubukana, nyamara atari ku bw’imbaraga z’umubiri

cyangwa ku bubasha bw’intwaro;

ahubwo ijambo aba ari ryo akesha gucubya Nyir’uguhana,

yibutsa indahiro n’amasezerano byagiriwe abasokuruza.

23Nuko igihe intumbi zakomezaga kugwira,

uwo muntu arahagoboka maze ahagarika icyo cyorezo,

agifungira inzira yajyaga mu bakiri bazima.

24Ku ikanzu ye ndende, hashushanyijeho isi yose,

ibigwi by’abasokuruza byanditse

ku mirongo ine y’amabuye atatse iyo kanzu,

naho ku ikamba atamirije haganje ishema ryawe.

25Umurimbuzi ngo abibone ni ko kugira ubwoba, asubira inyuma,

bitewe n’ukwigaragaza konyine k’uburakari bwawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help