Izayi 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

IV. AMAKUBA N’IBYISHIMO BIZABA MU BIHE BYA NYUMAUmuvurungano n’umubabaro ku isi

1Dore Uhoraho agiye kuyogoza isi no kuyirimbura,

ayihindure ukundi, atatanye abayituye:

2abaherezabitambo kimwe n’imbaga, umutware kimwe n’umugaragu,

umugore kimwe n’umuja, umucuruzi kimwe n’umuguzi,

uguzwa kimwe n’ugurizwa, ugomba kwishyura n’uwishyurwa.

3Isi izarimbuka ishireho burundu,

nk’uko Uhoraho yabivuze.

4Igihugu kiri mu cyunamo, kirononekara,

isi yose iriho irakendera,

ijuru na ryo ryacitse intege kimwe n’isi.

5Isi yahindanyijwe n’abayituye, kuko baciye ku mategeko,

baciye ku mabwiriza,

bica isezerano ry’iteka bagiranye n’Uhoraho.

6Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi,

ugakururira amakuba abayituye;

none abatuye isi bakaba bashizeho, hagasigara mbarwa.

Umurwa w’abanyagitugu ubaye amatongo

7Divayi nshya iri mu mubabaro, umuzabibu urarabiranye,

abari bamerewe neza bose baraganya.

8Amajwi y’ingoma yanezezaga ararangiye,

isahinda ry’abanezerewe rirashize,

n’amajwi ashimishije y’inanga arahwekereye.

9Nta bakinywa divayi baririmba,

ibinyobwa bikomeye bisigaye bibarurira.

10Umurwa w’akajagari ubaye amatongo,

amazu yose akinzwe ubudakinguka.

11Mu mihanda y’umugi barabaririza divayi,

umunezero wose wayotse,

ibyishimo ntibikirangwa mu gihugu.

12Umugi usigaye ari amatongo,

n’irembo ryawo ryarimbutse.

13Igihugu kirakendereye kimwe n’abagituye,

boshye imizeti yahuruweho imbuto,

cyangwa imihumbano y’umuzabibu, nyuma y’isarura.

Impande zose baratakambira Uhoraho

14Abarokotse ngaho bahanitse amajwi,

bararirimba icyubahiro cy’Uhoraho,

abo ku nkengero y’inyanja, basabagijwe n’ibyishimo.

15Mu burasirazuba barasingiza Uhoraho,

mu birwa byo mu nyanja

bararata izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.

16Twumvise n’abo mu mpera z’isi baririmba bati

«Nasinginzwe Nyir’ubutungane!»

Nta n’umwe uzarokoka Uhoraho

Ariko ndibwira nti «Nta bwo! Ndahejeje!

Noneho ndagowe!» Abagambanyi baragambanye!

Mbega ubugambanyi! Abagambanyi baragambanye!

17Ubwoba, umwobo n’umutego,

ng’ibyo ibikugarije wowe utuye iki gihugu.

18Uzahunga urusaku ruteye ubwoba, azagwa mu mwobo;

nazamuka mu mwobo, afatwe mu mutego.

Ingomero zo mu ijuru zafunguwe,

imfatiro z’isi zitangiye kunyeganyega.

19Isi iriyashije, irataraka, iratigita.

20Isi iradandabiranye nk’umusinzi,

irayegayeze boshye inzu ijya gutemba,

icyaha cyayo kirayiremereye, yirunze hasi,

kandi ntigishoboye kuhiyegura.

21Uwo munsi, mu ijuru, Uhoraho azahana ingabo zihari,

naho ku isi, ahane abami b’aho.

22Bazarundwa mu mwobo ari imbohe, bashyirwe mu munyururu,

ariko nibahamara igihe kirekire, bazashyikirizwe ubucamanza.

23Nuko ukwezi kuzahindure ibara, gukorwe n’isoni,

izuba ryijime, rimware,

kuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

ari we mwami w’umusozi wa Siyoni n’uwa Yeruzalemu

kandi ikuzo rye rikabengerana mu maso y’abakuru b’umuryango.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help