Mwene Siraki 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubwitonzi mu mibanire n’abantu

1Ntuzatongane n’umuntu w’igikomerezwa,

hato atazavaho aguhitana.

2Ntuzatongane n’umukire,

atazavaho akuganjisha igitugu,

kuko zahabu yaroshye benshi,

inarindagiza imitima y’abami.

3Ntuzatongane n’umunyarusaku,

kandi umuriro wagutwika ntukawongeremo inkwi.

4Ntuzashyengere umupfayongo,

hato atazasuzugura abasokuruza bawe.

5Ntuzatwame umunyabyaha wicuza,

wibuke ko twese nta we udacumura.

6Ntuzasuzugure ugeze mu zabukuru,

kuko ahari natwe tuzasaza.

7Ntukishimire ko hari uwapfuye,

ujye uzirikana ko twese ari yo maherezo.

8Ntugasuzugure ikiganiro cy’abanyabuhanga,

kandi ujye uzirikana ubutitsa imigani baciye;

kuko ari bo uzakomoraho ubumenyi,

n’ubushobozi bwo gukorera abakomeye.

9Ntukihunze ikiganiro cy’abasaza,

kuko na bo baba barigiye kuri ba se;

ni bo uzacaho ubwenge

n’ubushobozi bwo gusubiza neza mu gihe kiboneye.

10Ntuzakongeze umuriro w’umunyabyaha,

hato utazavaho witwikira mu kibatsi cyawo.

11Ntukagume imbere y’umunyagasuzuguro,

kuko icyakuva mu kanwa cyose, yakigutegesha.

12Ntuzagurize ukurusha ubushobozi,

kandi nugira uwo uguriza, ujye umenya ko uhombye.

13Ntuzishingire ibirenze ubushobozi bwawe,

kandi niwishingira ujye wibuka kwishyura.

14Ntuzaburane n’umucamanza,

kuko icyubahiro cye kizatuma bamubera.

15Ntuzagendane n’imparamagara hato atazagukoraho,

kuko azakora ibimuje mu mutwe,

maze ubusazi bwe bubarohe mwembi.

16Ntuzatongane n’umunyamushiha,

ntimuzagendane mu butayu,

kuko kumena amaraso atabikangwa;

yazagutsinda aho utagira kivurira.

17Ntuzajye inama n’umupfayongo,

kuko atazashobora kuzigama ibanga ryawe.

18Ikigomba kuba ibanga ntukagikorere imbere y’umunyamahanga,

kuko utaba uzi akazamuvamo.

19Ntuzahishurire umutima wawe ubonetse wese,

kuko atabigushimira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help