Izayi 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyahanuwe kuri Damasi na Israheli

1Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi.

Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi,

ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye.

2Imigi yategekaga nticyongeye kwitabwaho ukundi,

izaruhukirwamo n’amatungo nta n’uzayakoma imbere.

3Nta nkike zikomeye zizongera kubaho muri Efurayimu,

i Damasi ntihazigera ubwami,

n’abarokotse ba Aramu ntibazaruta ubwinshi Abayisraheli.

Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

4Uwo munsi, icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka,

n’umubyibuho we uzashira.

5Bizamera nko mu gihe cy’isarura,

iyo batema ingano bakagesa n’amahundo,

cyangwa nko mu gihe bahumba amahundo,

mu kibaya cy’Abarefayimu:

6hazasigara gusa uduhumbano,

bimere mbese nk’iyo banyeganyeje umutini,

hagasigara imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori,

enye cyangwa eshanu zo ku mashami yera.

Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuze.

Itsembwa ry’ibigirwamana

7Uwo munsi, umuntu azahindukiza amaso yitegereze Uwamuremye, arebe Nyirubutagatifu wa Israheli.

8Ntazongera kwita ukundi ku ntambiro yiyubakiye, ku biti byeguriwe ibigirwamana cyangwa ibishushanyo by’izuba, byakozwe n’intoki ze.

9Uwo munsi kandi, imigi yanyu muzayihungamo,

nk’uko byagendekeye Abahivi n’Abahemori,

ubwo Abayisraheli babatahiranaga,

isigare ari ubutayu buteye ubwoba,

10kuko wirengagije Imana, Umukiza wawe,

ntiwibuke urutare rw’ubuhungiro bwawe.

Wahinze mu busitani ibihingwa wishimira,

ububibamo imbuto z’inyamahanga.

11Uwo munsi uzitera, ubona zirakuze,

bucyeye bw’aho, ubona zitangiye kuzana imbuto,

ariko igihe cy’isarura, umusaruro urabura,

ayo makuba kandi akaba atagira umuti.

Abarimbuzi birukanirwa ijoro rimwe

12Yoo! Mbega umuririmo w’imbaga nyamwinshi,

boshye umururumo w’inyanja,

n’ikiriri cy’amahanga nk’amasumo y’amazi!

13Mbega umuhindagano w’amahanga

umeze nk’inkubi y’amazi magari!

Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure,

barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi,

cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira.

14Ku mugoroba byari biteye ubwoba,

ariko bujya gucya, nta cyari kikiharangwa.

Uwo ni wo mugabane w’abatwambura,

kikaba n’igihembo cy’abadusahura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help