Ibyakozwe 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pawulo yiregura imbere ya Agripa

1Nuko Agripa abwira Pawulo ati «Ngaho iregure.» Pawulo arambura ukuboko, atangira kwiregura ati

2«Mwami Agripa, biranshimishije kurushaho, kuko ibyo Abayahudi bandega byose, uyu munsi ngiye kubyiregurira imbere yawe,

3cyane cyane kuko nawe usanzwe uzi neza imico y’Abayahudi n’ibyo bajyaho impaka. Ni cyo gitumye ngusaba ngo wihangane unyumve.

4Abayahudi bose bazi imibereho yanjye uhereye mu buto bwanjye, uko nabayeho rwagati mu muryango wanjye, ndetse n’i Yeruzalemu.

5Baranzi kuva kera, babishatse bashobora guhamya ko nabaye umuyoboke w’ishyaka rikomeye ry’idini yacu, nkurikije umuco w’Abafarizayi.

6None ubu ndaregwa ko nizera amasezerano Imana yagiriye abasekuruza bacu.

7Ayo masezerano ni yo nyine imiryango yacu uko ari cumi n’ibiri idahwema kwizera ko azasohozwa, bigatuma ishishikarira gusenga Imana amanywa n’ijoro. None rero, Mwami, iby’ayo mizero ni byo ndegwa n’Abayahudi.

8Mbese ye, ni mpamvu ki mudashobora kwemera ko Imana ishobora kuzura abapfuye?

9Nanjye ubwanjye, natekerezaga ko ngomba kurwanya ku buryo bwose izina rya Yezu w’i Nazareti.

10Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira.

11Nazengurutse amasengero yose mbatoteza bikomeye, ndetse nkanabahatira gutuka Imana. Narabarakariraga bikabije, ku buryo nabakurikiraga kugeza no mu migi yo mu mahanga.

12Ni cyo cyatumye umunsi umwe njya i Damasi, mfite ububasha n’amabwiriza by’abatware b’abaherezabitambo.

13Nuko ndi mu nzira rero, Mwami, amanywa ava mbona urumuri rutambukije izuba kwaka ruturutse mu ijuru, rurangota hamwe n’abo twari kumwe.

14Ubwo twese twikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira mu rurimi rw’igihebureyi, riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki? Biragukomereye kwishita ku rubambo.’

15Nuko ndabaza nti ’Uri nde, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Ndi Yezu, uwo uriho utoteza.

16Ariko byuka, maze uhagarare! Igitumye nkubonekera ni uko nakugeneye kuba umugaragu wanjye n’umuhamya w’ibyo ubonye, n’uw’ibyo nzakwereka hanyuma.

17Nzakugobotora umuryango wawe kimwe n’iy’abanyamahanga nkoherejemo,

18kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’

19Kubera iyo mpamvu rero, mwami Agripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru.

20Mpera ko mbanziriza ku bantu b’i Damasi, ngera i Yeruzalemu no mu karere kose ka Yudeya no mu mahanga yose, menyesha abo bose ngo bisubireho kandi bagarukire Imana, babeho ku buryo bukwiriye abicujije.

21Ni cyo cyatumye Abayahudi bamfata igihe nari mu Ngoro, bakagerageza kunyica.

22Nyamara no kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba ngikomeza guhamya mu maso ya bose, abato kimwe n’abakuru, ibyavuzwe n’abahanuzi na Musa ku bigomba kuzaba kandi nta cyo nongeyeho:

23bityo mpamya ko Kristu yagombaga kubabara, kandi ko aho amariye kuzuka uwa mbere mu bapfuye, azasakaza urumuri mu muryango wacu no mu mahanga.»

24Pawulo, ngo ageze aho yiregura, Fesito atera hejuru ati «Pawulo, wasaze! Wize byinshi byo kugutera ibisazi!»

25Pawulo aramusubiza ati «Nyakubahwa Fesito, sinasaze, ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyira mu gaciro.

26Ni yo mpamvu mvuga nta cyo nishisha kuko umwami mbwira abizi neza byose, nkaba mpamya ko nta na kimwe cyamusobye, kuko bitakorewe mu bwihisho.

27Mwami Agripa, mbese waba wemera iby’abahanuzi? Na ko ndabizi: urabyemera.»

28Nuko Agripa abwira Pawulo, ati «Erega ndabona uko utekereza, hari hato ukanyemeza kuba umukristu!»

29Pawulo aramusubiza ati «Byaba iby’akanya gato cyangwa se igihe kinini, ndasaba Imana ngo, uretse nawe wenyine, n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye . . . , usibye iyi minyururu imboshye!»

30Nuko umwami n’umutware na Berenisa n’abo bari kumwe barahaguruka.

31Bigiye hirya baravugana bati «Uriya muntu, nta kibi yakoze gikwiriye kumwicisha, cyangwa kumufungisha!»

32Agripa abwira Fesito ati «Uriya muntu yajyaga kurekurwa, iyo atajuririra Kayizari.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help