Yeremiya 51 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uhoraho avuze atya :

Babiloni n’abaturage ba Kalideya,

nzabaterereza inkubi y’umuyaga ubarimbure.

2Nzayiterereza abayitera hejuru nk’umurama banayisahure.

Bazayituruke impande zose ku munsi w’amakuba.

3Ntimuzagire uwo musiga,

yaba umurashi utwaye umuheto we,

cyangwa uwambaye umwambaro w’icyuma,

habe n’ingabo ze z’insoresore.

Abarwanyi bayo bose muzabatsembe!

4Inkomere ziragwirirana mu gihugu cya Kalideya,

naho abahinguranyijwe n’amacumu bandagaye mu mayira,

5kuko igihugu cyabo cyasagutswe n’ibicumuro

bagiriye Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

Nyamara ariko, ari Israheli, ari na Yuda,

ntibaciwe ku Mana yabo, Uhoraho Umugaba w’ingabo.

6Nimuhunge Babiloni, buri wese akize amagara ye,

naho ubundi muzarimbuka igihe izaryozwa ubugome bwayo.

Ni igihe cy’Uhoraho cyo kwihorera akayigenera icyo ikwiye.

7Babiloni yahoze ari nk’inkongoro ya zahabu

mu biganza by’Uhoraho, ikanezeza isi yose.

Amahanga yanyoye kuri divayi yayo, ata umutwe.

8Dore mu kanya gato Babiloni iraguye, irasenyutse.

Nimuyiririre, mwomore ibikomere byayo,

ahari wenda izakira!

9Twagerageje gukiza Yeruzalemu,

ariko ntishobora gukizwa.

Nimuyivemo, buri wese atahe mu gihugu cye,

kuko ibyago byayo byasumbye ijuru,

bikaba byakoze ku bicu.

10Uhoraho yatugaragarije umukiro,

nimuze turate muri Siyoni,

ibikorwa by’Uhoraho Imana yacu.

11Nimutyaze imyambi, mufate ingabo;

Uhoraho akanguye abami b’Abamedi.

Ni koko, Uhoraho yagiriye Babiloni

umugambi wo kuyisenya.

Uhoraho arihoreye, ni ko Nyir’ijuru yihimura.

12Nimushinge ibendera ku nkike za Babiloni,

mwongere abarara irondo, mushyireho abararirizi,

muteganye n’abantu mu bico.

Ni byo, Uhoraho agiye kuzuza

umugambi afitiye abaturage ba Babiloni.

13Wowe uhora hafi y’amazi magari, ukagira umutungo utubutse,

umunsi wawe urageze, ibyawe byakurangiriyeho.

14Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubwe yarahiye agira ati

«Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzige,

bakuvugirize induru y’intambara.»

Umuremyi w’isi n’ibigirwamana(reba na 10.12–16)

15Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe,

ibiyituye abihangana ubuhanga,

ubwenge bwe aburamburisha ijuru.

16Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru,

ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi,

akarekura imirabyo imvura ikagwa,

kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo.

17Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo,

umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye:

rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo!

18Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka,

igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa.

19Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye!

Yo, ni umuremyi wa byose;

Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane;

Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye.

Babiloni izarimbuka

20Wahoze uri inyundo yanjye, ukambera intwaro y’intambara.

Ni wowe najanjagurishije amahanga, ndimbura ibihugu.

21Ni wowe najanjagurishije amafarasi n’abayagenderaho,

njanjagura amagare y’intambara n’abayagenderaho.

22Ni wowe najanjagurishije abagabo n’abagore,

njanjagura abasaza n’abasore, abahungu n’abakobwa.

23Ni wowe najanjagurishije abashumba n’amashyo yabo,

njanjagura abahinzi n’ibimasa byabo, abatware n’abategetsi.

24Mu maso yanyu, nzaryoza Babiloni n’abaturage ba Kalideya

ubugome bwose bagiriye Siyoni,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

25Tuzabonana nawe, Musozi w’icyorezo,

wowe urimbura isi yose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

Nzaguhagurukira, nguhananture hejuru y’urutare,

maze nguhindure umuyonga.

26Ntuzongera gucukurwamo ukundi

ibuye ry’insanganyarukuta cyangwa iry’imfatizo,

uzahinduka itongo ubuziraherezo — uwo ni Uhoraho ubivuze.

27Nimuzamure ibendera ku isi,

muvuze ihembe mu mahanga!

Nimukoranye amahanga ayirwanye,

muyiteze ibihugu bya Ararati, Mini n’Ashikenazi.

Mushyireho n’abatware b’ingabo,

muzane amafarasi menshi acukiranye nk’inzige.

28Nimukoranye amahanga ayirwanye;

ari abami b’Abamedi, abatware babo n’abategetsi babo,

mbese igihugu cyabo cyose.

29Isi yose iratengurwa n’ubwoba,

kuko imigambi Uhoraho yagiriye Babiloni igiye kuzuzwa:

igihugu cya Babiloni kigiye guhinduka amatongo,

abaturage bayo bayicikemo.

30Intwari z’i Babiloni zatinye kurwana,

zigungiye mu bwihisho, zacitse intege;

zahindutse nk’abagore b’inyanda!

Amazu yayo bayatwitse, inzugi zayo barazisandaza.

31Ujyanye inkuru arahura n’undi uyijyanye,

intumwa igahura n’indi,

bajya gutangariza umwami w’i Babiloni

ko umugi wafashwe impande zose,

32amayira akaba yafunzwe, ibigo bikomeye bigatwikwa,

naho ingabo ze zigakwirwa imishwaro.

33Uhoraho, Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli, avuze atya:

Babiloni imeze nk’imbuga bariho batunganya,

ni akanya gato bagahura umusaruro.

Imana yiyemeje guhorera umuryango wayo

34Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yarandiye,

aranyunyuza, ansiga ndi igikanka.

Yaranconshomeye nk’igisimba,

amaze guhaga umusokoro wanjye, aranjugunya.

35Abatuye Siyoni baravuga bati

«Ibyago n’amakuba twagiriwe nibiryozwe Babiloni!»

n’ab’i Yeruzalemu bati

«Amaraso yacu naryozwe Abakalideya!»

36None rero, Uhoraho avuze atya:

Ngiye kukurwanirira, maze nguhorere.

Nzakamya inyanja yayo n’amasoko yayo;

37Babiloni izahinduka ikirundo cy’amabuye,

n’isenga y’imbwebwe,

mbese bahinduke itongo riteye ubwoba;

nta we uzahatura ukundi.

38Igihe bo bazaba bakoranye,

batontoma nk’intare z’ibisore,

bagahuma nk’ibyana by’intare z’ingore,

39ibyishimo byabo nibimara kuba byose

nzabategurira ibirori: mbasindishe bamere nk’abapfuye,

basinzire ubuticura, boye kuzakanguka ukundi,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

40Nzabayobora mu ibagiro nk’amasekurume y’intama,

cyangwa intama z’inyagazi n’amasekurume y’ihene.

Amaganya atewe n’ibyabaye kuri Babiloni

41Bishoboka bite! Sheshaki yafashwe,

iranyazwe ari yo yari ububengerane bw’isi yose!

Byashoboka bite ko mu mahanga yose

Babiloni yaba ari yo ihinduka itongo!

42Inyanja yuzuriye kuri Babiloni

imivumba yayo isuma iyirengaho.

43Imigi yayo yabaye amatongo,

ihindutse igihugu cy’amapfa n’amayaga,

igihugu kitagira ugituye, ntikigire ukigenda.

44Nzahagurukira Beli y’i Babiloni,

nyikure mu kanwa ibyo iriho iconshomera.

Amahanga ntazongera kubyigana ayisanga,

inkike ya Babiloni na yo izasenyuka.

45Mwebwe abo mu muryango wanjye, nimuyivemo,

buri wese arwane ku magara ye,

muhunge umuriro w’uburakari bw’Uhoraho.

46Nzabarinda gucika intege no guterwa ubwoba

n’impuha zizakwira mu gihugu;

mu mwaka umwe bavuga ibi,

mu wundi bakavuga biriya,

ubwo kandi ariko urugomo ruca ibintu mu gihugu,

umunyamaboko akirukana undi nka we.

47None rero, mubimenye, igihe kiregereje,

maze mpagurukire ibigirwamana by’i Babiloni.

Igihugu cyose kizakozwa isoni,

n’intumbi zacyo zicyararikwemo.

48Ubwo rero, ijuru n’isi n’ibiyiriho byose,

bizayikine ku mubyimba.

Koko rero, ngabo abarimbuzi bayiteye

baturutse mu majyaruguru, uwo ni Uhoraho ubivuze.

49Ku isi yose hapfuye abantu batabarika,

bazize Babiloni;

ubu na yo ubwayo izarimbuka,

izize abo yishe muri Israheli.

50Mwebwe abarokotse inkota nimufate inzira, ntimuhagarare.

Nimutakambire Uhoraho mukiri kure,

kandi mujye mwibuka Yeruzalemu!

51Nta bwo twishimiye gutukwa, isoni zaradukoze,

kuko abanyamahanga bacengeye ahantu hatagatifu

mu Ngoro y’Uhoraho.

52None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze —

nzahagurukire ibyo bigirwamana byayo,

maze mu gihugu cye cyose inkomere zenda gupfa ziboroge.

53N’iyo Babiloni yakwiyubakira inkike zikomeye,

zigera hejuru mu birere,

ndamutse mbitegetse abarimbuzi bayishyikira,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

54I Babiloni haturutse induru y’impuruza,

mu gihugu cya Kalideya ibintu byadogereye!

55Ni Uhoraho urimbura Babiloni,

agacubya urwo rusaku rukabije.

N’iyo induru yabo yaba isumbye kure

amasumo y’amazi magari, ntiyabura kuyicecekesha.

56Ni koko, umurimbuzi ateye Babiloni:

intwari zayo yazifashe mpiri,

imiheto yazo yavunaguritse,

kuko Uhoraho ari Imana yihorera,

ikamenya no kwihimura.

57Nzasindisha ibikomangoma byayo, abahanga bayo,

abategetsi bayo, abatware bayo n’intwari zayo.

Bazasinzira nk’abapfuye, boye kuzakanguka ukundi.

Uwo ni Uhoraho ubivuze,

izina rye rikaba Uhoraho Umugaba w’ingabo.

58Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:

Inkike ngari ya Babiloni yarimbutse burundu,

amarembo yayo maremare asenyurwa n’umuriro.

Ibihugu biravunwa n’ubusa,

amahanga aragokera umuriro!

Seraya aroha igitabo muri Efurati

59Dore amabwiriza umuhanuzi Yeremiya yahaye Seraya, mwene Neriya wa Mahiseya, igihe ajyanye n’umwami Sedekiya i Babiloni, mu mwaka wa kane w’ingoma ye. Seraya ni we wari umufasha w’umwami mu ngando.

60Yeremiya akaba yari yarakomatanyirije mu gitabo kimwe amakuba yose yari kuzagwirira Babiloni; mbese harimo amagambo yose yavuzwe haruguru yerekeye Babiloni.

61Yeremiya ni ko kubwira Seraya, ati «Nugera i Babiloni uzihutire gusoma aya magambo yose mu ijwi riranguruye,

62maze uzavuge uti ’Uhoraho, ni wowe wemeje ko aha hantu uzahatsemba ntihazagire ikinyabuzima kihasigara, ari abantu, ari amatungo; hakazahinduka itongo ubuziraherezo.’

63Nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye, maze ukijugunye rwagati muri Efurati,

64ugira uti ’Nguko uko Babiloni izarohama, ntizongere kubyutsa umutwe ukundi, kubera amakuba yose nyiterereje.’» Amagambo ya Yeremiya ni hano arangiriye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help