Yeremiya 37 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Sedekiya agisha inama Yeremiya

1Sedekiya mwene Yoziya, yasimbuye Koniyahu mwene Yoyakimu ku ntebe y’ubwami, ari we Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yarimitse mu gihugu cya Yuda.

2Ariko, ari we, ari abagaragu be, ari n’abaturage b’icyo gihugu, bari barimye amatwi amagambo Uhoraho yavuze yifashishije umuhanuzi Yeremiya wari waratorewe uwo murimo.

3Umwami Sedekiya yohereza Yukali mwene Shelemiya n’umuherezabitambo Sefaniyahu mwene Maseya, abatuma kuri Yeremiya kumubwira bati «Ndakwinginze, dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu!»

4Icyo gihe Yeremiya yarishyiraga akizana mu muryango we; yari atarafungwa.

5Icyo gihe, ingabo za Farawo zari zihagurutse mu Misiri; nuko Abakalideya bari bagose Yeruzalemu, bamenye iyo nkuru, bajya kubatanga imbere.

6Uhoraho ni ko kubwira umuhanuzi Yeremiya, ati

7«Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Umwami wa Yuda wabohereje ngo mungishe inama, muzamubwire muti ’Ingabo za Farawo zahagurutse mu Misiri zije kubatabara, zizasubira mu gihugu cyazo cya Misiri.

8Abakalideya bazagaruka gutera uyu mugi, bawufate maze bawutwike.

9Uhoraho avuze atya: «Ntimwibeshye mukeka ko Abakalideya bavuye iwanyu ubutazagaruka; nta ho bagiye.

10N’iyo mwaba mwatsembye ingabo z’Abakalideya zibugarije, inkomere zarokoka zava mu mahema yazo, zigatwika uyu mugi.’»

Yeremiya aregwa kuba umugambanyi

11Igihe ingabo z’Abakalideya zavaga mu mugi wa Yeruzalemu zikanze iza Farawo,

12Yeremiya yasohotse i Yeruzalemu ashaka kujya mu gihugu cya Benyamini, azinduwe no guhabwa umunani mu muryango we.

13Ageze ku irembo rya Benyamini, ahasanga umutware w’abarinzi witwaga Yiriya mwene Shelemiya wa Hananiya. Uwo murinzi yataye muri yombi umuhanuzi Yeremiya, agira ati «Ugiye mu Bakalideya!»

14Yeremiya arasubiza ati «Urabeshya, singiye mu Bakalideya!» Nyamara ariko Yiriya ntiyashaka kumwumva, ahubwo aramufata amujyana imbere y’abatware.

15Abo batware baramurakarira, baramukubita, maze bamufungira mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani yari yarahinduwemo uburoko.

16Ubwo rero Yeremiya afungirwa mu nzu iri hasi y’izindi, amaramo igihe kirekire.

Sedekiya abonana na Yeremiya mu ibanga

17Hanyuma, umwami Sedekiya ategeka ko bamumuzanira. Nuko amujyana iwe rwihishwa, aramubaza ati «Hari ijambo Uhoraho yakubwiye?» Yeremiya arasubiza ati «Rirahari», ndetse yongeraho ati «Ugiye kuzatabwa mu maboko y’umwami w’i Babiloni.»

18Yeremiya arongera abwira Sedekiya, ati «Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe, n’abagaragu bawe, n’umuryango wawe, kugira ngo mube mwarandoshye mu buroko?

19Ese ba bahanuzi banyu bari he, bamwe bababwiraga ko mwebwe n’igihugu cyanyu mutagomba kwikanga igitero cy’umwami w’i Babiloni?

20None rero, mwami, mutegetsi wanjye, wumve neza icyo ngusaba: ntunsubize mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani, ntava aho mpapfira.»

21Umwami Sedekiya ategeka ko bafungira Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, kandi bakajya buri munsi bamuha umugati uguzwe ku muhanda w’abayikora; kugeza ubwo imigati izashira mu mugi. Nguko uko Yeremiya yagumye mu gikari cy’imbohe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help