Ibyakozwe 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1«Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve ukwiregura kwanjye ngiye kubagezaho.»

2Nuko ngo bumve avuze mu rurimi rw’igihebureyi, ituze rirushaho kuba ryose.

3Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.

4Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko.

5Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe.

6Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota.

7Nikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira riti ’Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?’

8Ndasubiza nti ’Uri nde, Nyagasani?’ Iryo jwi rirongera riti ’Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza.’

9Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana.

10Ni ko kubaza nti ’Nkore iki se, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Haguruka ujye i Damasi, ni ho bazakubwira ibyo wagenewe gukora byose.’

11Ariko kubera ko icyezezi cy’urwo rumuri cyari cyampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata, ngera i Damasi.

12Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’Abayahudi bose bari bahatuye.

13Aza kundeba maze arambwira ati «Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka, maze ndamureba.

14Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite.

15Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise.

16None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’

17Nuko ngaruka i Yeruzalemu, igihe nari mu Ngoro nsenga nza gutwarwa,

18maze mbona Nyagasani wambwiraga ati ’Ihute uve i Yeruzalemu bidatinze, kuko batazakira ibyo uzahamya binyerekeyeho.’

19Ubwo ndasubiza nti ’Nyagasani, barabizi neza ko ari jye wajyaga mu masengero yose gufunga no gukubita abakwemera.

20Ndetse n’igihe bamennye amaraso ya Sitefano umuhamya wawe, nanjye nari mpari nshyigikiye abo bishi be, kandi ndinze n’imyambaro yabo.’

21Ariko Nyagasani arambwira ati ’Genda, kuko jyewe nshaka kugutuma ku bo mu mahanga ya kure.’»

22Abayahudi bari bagumye kumutega amatwi kugeza ko avuze ayo magambo, batera hejuru bati «Umuntu nk’uyu agomba kuvanwa ku isi! Ntakwiye kubaho!»

23Igihe bariho basakabaka, bajugunya ibishura byabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere,

24umugaba w’ingabo ategeka ko binjiza Pawulo mu kigo cy’abasirikare, no kumubaza babanje kumukubita ibiboko, kugira ngo amenye impamvu ituma rubanda bamuvugiriza induru.

25Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umutegeka w’abasirikare wari umuhagarikiye ati «Mbese mufite uburenganzira bwo gukubita umuntu ufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma, atari yanacirwa urubanza?»

26Uwo mutegeka w’abasirikare ngo abyumve, asanga umugaba w’ingabo, aramubaza ati «Ibyo ugiye gukora ni ibiki? Ko uriya mugabo ari Umunyaroma!»

27Umugaba w’ingabo araza, abaza Pawulo ati «Ngaho mbwira, koko se uri Umunyaroma?» Pawulo aramusubiza ati «Ni koko.»

28Umugaba w’ingabo ni ko kuvuga ati «Nyamara jyewe narishye byinshi, kugira ngo mpabwe ubwo bwenegihugu!» Pawulo aravuga ati «Jyewe rero narabuvukanye!»

29Abari bagiye kumukubita bahita bamureka; umugaba w’ingabo agira ubwoba, aho amariye kumenya ko ari Umunyaroma kandi akaba yamuboshye.

Pawulo imbere y’Inama nkuru

30Bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help