Imigani 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubuhanga ni ubukungu bwihishe

1Mwana wanjye, uzumve amagambo yanjye kandi amategeko yanjye aguturemo.

2Uzatege ugutwi ubuhanga, umutima wawe wumve ukuri.

3Ni koko, niwitabaza ubwenge ukiyambaza ubushishozi,

4ukabushakashaka nka feza, ukabucukumbura nk’ubukungu,

5ni bwo uzasobanukirwa gutinya Uhoraho icyo ari cyo, kandi ubonereho kumenya Imana,

6kuko Uhoraho ari we utanga ubuhanga, mu munwa we ni ho haturuka ubumenyi n’ukuri.

7Ab’indakemwa abafashisha inama ze, abanyamurava akababera nk’ingabo ibakingira;

8arinda abagenda mu nzira iboneye, akaragira abayoboke be.

9Ubwo rero, uzasobanukirwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava; mbese uzamenya inzira zose zitanga amahirwe.

Ubuhanga burinda ikibi

10Bityo rero, ubuhanga nibumara kugucengera mu mutima, n’ubumenyi bukagutera kunezerwa,

11ni bwo ubushishozi buzakurinda, n’ubwenge bukubere ubuhungiro.

12Bizakubuza icyerekezo kibi, bigutsindire umuntu wese ugenza amagambo y’ubugome,

13n’abataye inzira y’ubutungane bakaboneza iy’umwijima;

14bamwe nyine banyurwa no gukora ikibi, bagahimbazwa n’ubugome bwabo bukabije.

15Ni bo barangwa n’uburyarya, kandi bakanyura inzira ziziguye.

16Nugenza utyo, uzirinda umugore w’undi cyangwa se uw’umuvantara w’amagambo asize umunyu,

17wa wundi watereranye incuti ye yo mu busore kandi akibagirwa isezerano ry’Imana ye.

18Ni koko, inzu ye ihengamiye ku rupfu, naho inzira ze zigana mu nyenga.

19Umuntu wese ugiye iwe, ntaba akigarutse ukundi, nta n’ubwo agera mu nzira y’ubuzima.

20Naho wowe, uzanyure inzira z’ab’inyangamugayo, ukurikize imyifatire y’intungane.

21Ab’indakemwa bazatura mu gihugu, abanyamurava bakiganzemo;

22naho abagome bacyirukanwemo, abagambanyi na bo bagicibwemo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help