Icya mbere cya Samweli 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Sawuli yongera gucumura

1Samweli abwira Sawuli, ati «Ni jyewe Uhoraho yohereje kugusiga, ngo ube umwami wa Israheli, umuryango we. Tega amatwi rero ijwi ry’Uhoraho n’amagambo ye.

2Uhoraho Umushoborabyose aravuze ati ’Nigiriye inama yo guhana Amaleki kubera ibyo yagiriye Abayisraheli, bababuza inzira igihe bavaga mu Misiri.

3Ubu rero genda urimbure Amaleki, uzarimbure ibyo batunze byose, ntuzagire na kimwe usigaza. Uzice abagabo n’abagore, abana bato n’abakiri ku ibere, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’»

4Nuko Sawuli ahamagaza ingabo ze ziteranira i Telayimu, arazibara, asanga ari abantu ibihumbi magana abiri bagenza ibirenge, naho Abayuda bari ibihumbi cumi.

5Ngo agere mu mugi wa Amaleki, Sawuli ajya mu kibaya cy’uruzi maze arubikira.

6Sawuli abwira Abakeniti, ati «Mwe nimugende, muve mu bantu ba Amaleki, kuko byaba bibabaje kubicana na bo, kandi mwebwe mwaragiriye neza Abayisraheli igihe bavaga mu Misiri.» Nuko Abakeniti bitarura Abamaleki.

7Sawuli rero yica Abamaleki, ahereye i Havila kugeza i Shuri, ahateganye na Misiri.

8Afata mpiri Agagi, umwami w’Abamaleki, maze rubanda rwose arabarimbura, abamarira ku nkota.

9Ariko Sawuli n’ingabo ze, ntibagira icyo batwara Agagi n’amatungo meza yo mu mashyo ye. Ibyari byiza byose, ari amatungo magufi, ari amaremare, byo ntibagira icyo babitwara. Nyamara ibindi bintu byose bidafite agaciro, barabirimbura.

Imana itererana Sawuli

10Uhoraho ni ko kubwira Samweli muri aya magambo ati

11«Ndicuza icyatumye mpa Sawuli ubwami, kuko yantengushye ntakurikize amategeko yanjye.» Nuko Samweli biramubabaza cyane, arara atakambira Uhoraho ijoro ryose.

12Samweli abyuka mu gitondo cya kare, kugira ngo ajye gusanganira Sawuli. Baza kumubwira bati «Sawuli yageze i Karumeli ahishingira urwibutso, hanyuma aramanuka, akomeza ajya i Giligali.»

13Nuko Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati «Gira amahoro y’Uhoraho! Amategeko y’Uhoraho nayakurikije.»

14Ariko Samweli aramubaza ati «Ko numva imihebebo, nkumva imyabiro, ni iby’iki?»

15Sawuli aramusubiza ati «Ni amatungo twavanye Amaleki, kuko ingabo zarokoye ay’inyamibwa mu nka no mu ntama, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho, Imana yawe. Naho ibindi byose twabirimbuye.»

16Ariko Samweli abwira Sawuli, ati «Ibyo birahagije. Reka nanjye nkubwire ibyo Uhoraho yamenyesheje iri joro.» Sawuli aramubwira ati «Ngaho mbwira.»

17Nuko Samweli aravuga ati «N’ubwo wigaya nawe ubwawe, ese ubundi nturi umutware w’imiryango ya Israheli? Uhoraho yagusigiye kuba umwami wa Israheli.

18Uhoraho yakohereje ku rugamba, maze arakubwira ati ’Genda urimbure bariya Bamaleki b’abanyabyaha! Ubarwanye kugeza igihe ubatsembye bose, hatasigara n’umwe’.

19None ni iki cyaguteye kutumvira Uhoraho? Ni iki cyatumye ufata iminyago, maze ugakora ikidashimisha Uhoraho?»

20Sawuli asubiza Samweli, ati «Numviye ijwi ry’Uhoraho, kuko nagabye igitero aho yanyohereje, nkazana Agagi umwami w’Amaleki, naho Amaleki ubwayo nkayirimbura.

21Rubanda bafashe ku minyago iby’inyamibwa ku byagombaga kurimburwa, ari ku matungo magufi ari no ku maremare, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho Imana yawe, i Giligali.»

22Ariko Samweli aramubwira ati

«Ugira ngo Uhoraho yishimira ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo,

nk’uko ashimishwa n’uwumvira amategeko ye?

Oya da! Kumvira biruta igitambo icyo ari cyo cyose,

no kwitonda bigasumba kure ibinure bya za rugeyo.

23Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza,

no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu.

None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho,

nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.»

Sawuli asaba imbabazi, ntazihabwe

24Sawuli abwira Samweli, ati «Nacumuye, naciye ku itegeko ry’Uhoraho, no ku magambo yawe. Nabitewe n’ubwoba nagize kubera rubanda, maze ndabumvira.

25None rero, ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye, maze tujyane kugira ngo ninginge Uhoraho.»

26Samweli aramusubiza ati «Nta bwo njyana nawe; kuko wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho, na we yakwanze: nta n’ubwo ukiri umwami wa Israheli!»

27Nuko Samweli ahindukiye ngo agende, Sawuli asingira ikinyita cy’umwambaro we, maze kiracika.

28Samweli aramubwira ati «Uhoraho uyu munsi yakunyaze ubwami bwa Israheli, abuha undi yihitiyemo ukuruta ubwiza.

29Ikindi kandi, Uhoraho, Imana ya Israheli ntiyivuguruza kandi ntiyicuza icyo yakoze, kuko atari umuntu ngo akeneye kwisubiraho.»

30Sawuli aravuga ati «Nacumuye! None ariko ndakwinginze, unyubahirize imbere y’abakuru b’umuryango wanjye n’imbere ya Israheli: tugarukane kugira ngo ninginge Uhoraho, Imana yawe.»

31Nuko Samweli arahindukira barajyana, maze Sawuli yinginga Uhoraho.

32Nuko Samweli aravuga ati «Nimunzanire hano Agagi, umwami w’Amaleki.» Agagi ngo abyumve aza yishimye, yibwira ati «Ni ukuri koko, ubanza ahari ntagipfuye.»

33Samweli aravuga ati «Nk’uko inkota yawe yambuye abagore abana babo, ni na ko nyoko na we azamburwa umwana we, mu bandi bagore.» Aherako yica Agagi, imbere y’Uhoraho i Giligali.

34Hanyuma Samweli ajya iwe i Rama, na Sawuli arazamuka ataha i Gibeya ya Sawuli.

35Kuva ubwo Samweli ntiyongera kubonana na Sawuli kugeza ubwo apfuye; ahubwo yakomeje kumuririra, kuko Uhoraho yicuzaga ko yagize Sawuli umwami wa Israheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help