1Icyo gihe — Uwo ni Uhoraho ubivuze — bazataburura mu mva amagufa y’abami n’abatware ba Yuda, ay’abaherezabitambo n’abahanuzi, hamwe n’ay’abaturage ba Yeruzalemu.
2Bazayadendeza imbere y’izuba, y’ukwezi n’imbere y’ibindi binyarumuri byo mu kirere, byo bacuditse na byo, bakabigaragira, bakabikurikira, bakabigisha inama ndetse bakanabipfukama imbere. Ayo magufa, ntazarundarundwa ngo ahambwe; azahama aho afumbire ubutaka.
3Naho abazasigara, abazarokoka muri iyo nyoko mbi n’abazacika ku icumu mu duce twose nzaba nabatatanyirijemo, bazifuza gupfa aho kubaho — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze.
Umuryango wanangiye umutima4Uzababwire uti «Uhoraho avuze atya:
Ese iyo umuntu aguye ntabyuka?
Ese umuntu arayoba ntahindukire?
5Ni iki gituma uyu muryango wa Yeruzalemu uyoba,
ugakomeza kuzikama mu buhakanyi bwawo?
Batsimbaraye ku binyoma byabo bibeshyeshya,
bakanga kugaruka.
6Naritonze ntega amatwi,
nsanga amagambo yabo adafashije.
Nta n’umwe ubabajwe n’ubugome bwe
ngo agire ati «Ese ubu nakoze ibiki?»
Buri wese ariruka akurikiye ubwomanzi bwe,
mbese nk’ifarasi igiye ku rugamba.
7N’ikiyongoyongo cyo mu kirere
kimenya ubwacyo igihe kizasuhukira;
inuma, intashya n’umusambi
bikamenya igihe bizahindukirira.
Ariko umuryango wanjye ntiwita ku mategeko y’Uhoraho!
Abigishamategeko bahindanya itegeko ry’Uhoraho8Mwashobora mute kuvuga ngo «Turi abahanga,
kuko dutunze itegeko ry’Uhoraho?»
Ni byo, ariko ryahindutse ibinyoma,
kubera inyandiko y’abigishamategeko yuzuye ububeshyi.
9Abahanga bazakorwa n’ikimwaro, bumirwe,
kandi bafatirwe mu mutego;
basuzugura ijambo ry’Uhoraho:
ubwo se bavuga bate ko ari abahanga?
Abibwira ko byose bimeze neza (reba 6,12–15)10Nuko rero abagore babo ndabaha abandi,
imirima yabo nyiteze abayigabiza;
kuko bose, ari umuto n’umukuru,
bararuwe n’inyungu zabo;
abahanuzi n’abaherezabitambo bose, bakifata nabi.
11Bazinzika ishyano ry’umuryango wanjye,
bavuga ngo «Ni amahoro, byose bimeze neza!»
Nyamara ariko nta mahoro ariho.
12Mbese hari ikimwaro bagize kubera amarorerwa bakora?
Oya, nta mpungenge bibatera,
ngo bazirikane ko bitesheje agaciro!
Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose;
bakazatemba, igihe nzaba mbibaryoza.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Uhoraho azatsemba umuzabibu muri Yuda(Uhoraho:)
13Niyemeje kubatsemba — uwo ni Uhoraho ubivuze —
nta mbuto zizarangwa ku muzabibu,
kimwe no ku mutini,
amababi na yo yarabiranye:
nyateje abayanyukanyuka.
(Rubanda:)
14Ni kuki duhagaze nta cyo dukora? Nidukoranire hamwe,
twinjire mu migi yacu ikomeye, twigumireyo,
kuko Uhoraho Imana yacu atubuza kuhatirimuka,
akatwuhira amazi mabi, kuko twamucumuyeho.
15Twizeraga amahoro, none nta n’agahenge;
twari dutegereje kuzanzamuka,
none ahubwo dore igikuba kiracitse.
16Kuva i Dani harumvikana induru y’amafarasi;
isi yose irahinda umushyitsi
kubera urusaku n’inkubiri byayo.
Umwanzi aje kuyogoza isi n’ibiyiriho byose,
ari umugi, ari n’abawutuye.
(Uhoraho:)
17Dore mbashumurije inzoka n’impiri
zidashobora kugomborwa, maze zizabarume!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Agahinda ka Yeremiya(Yeremiya:)
18Agahinda kanjye ntikagira umuti,
amagara yanjye yose arakendera.
19Induru ibabaje y’umuryango wanjye
irumvikana iturutse mu gihugu cya kure:
«Muri Siyoni se Uhoraho ntakibaho?
Umwami wayo se ntakiyibamo?»
(Uhoraho:)
Ni kuki banshavuza n’ibigirwamana byabo,
n’ariya manjwe yavuye ahandi?
(Yeremiya:)
20Isarura ryararangiye, icyi cyarashize,
ariko twebwe nta mukiro turabona!
21Narashengutse kubera amahano y’umuryango wanjye!
Ndi mu cyunamo, amakuba yancigatiye!
22Ese nta muti ukirangwa muri Gilihadi? Nta muvuzi se uhaba?
Ni kuki ibikomere by’umuryango wanjye bidakira?
23Ni nde uzahindura umutwe wanjye mo umugezi,
amaso yanjye akayagira isoko y’amarira,
kugira ngo ndirire umunsi n’ijoro,
abapfuye bo mu muryango wanjye?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.