Matayo 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu ashukwa na Sekibi(Mk 1.12–13; Lk 4.1–13)

1Hanyuma Yezu ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi.

2Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza.

3Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.»

4Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’»

5Nuko Umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro,

6maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’»

7Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe.’»

8Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo,

9nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numfukamira ukandamya.»

10Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ’Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’»

11Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza.

Yezu atangira kwigisha mu Galileya(Mk 1.14–15; Lk 4.14–15)

12Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe, yigira mu Galileya,

13yimuka i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali,

14kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati

15 «Gihugu cya Zabuloni,

nawe gihugu cya Nefutali,

nzira igana inyanja,

hakurya ya Yorudani,

Galileya y’abanyamahanga!

16 Imbaga yari yigungiye mu mwijima

yabonye urumuri rutangaje;

n’abari batuye mu gihugu

gicuze umwijima w’urupfu,

urumuri rwabarasiyeho.»

17Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»

Yezu atora abigishwa bane ba mbere(Mk 1.16–20; Lk 5.1–11)

18Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

19Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»

20Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.

21Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi, na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara.

22Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.

Yezu yigisha kandi akiza(Mk 1.39; Lk 4.44; 6.17–18)

23Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.

24Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza.

25Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, iYeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help