Icya mbere cya Samweli 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Sawuli atsinda Abahamoni

1Nahashi w’Umuhamoni arazamuka atera Yabeshi y’i Gilihadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati «Tugirane nawe isezerano, maze tuzagukorere.»

2Nahashi w’Umuhamoni arabasubiza ati «Ndemera ko tugirana isezerano, buri wese muri mwe niyemera ko munogoramo ijisho ry’iburyo, maze ngakoza isoni Israheli yose.»

3Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati «Tugusabye iminsi irindwi, twohereze intumwa mu gihugu cyose cya Israheli, niharamuka habuze uwadutabara, tuzakuyoboka.»

4Nuko izo ntumwa zigera i Gibeya aho Sawuli yari atuye, zibasubirira muri ayo magambo. Nuko rubanda ngo babyumve, baraturika bararira.

5Ako kanya Sawuli aza akurikiye ibimasa bye abivanye mu murima, arabaza ati «Aba bantu bararizwa n’iki?» Bamutekerereza ibyo abo bantu b’i Yabeshi bari bamaze kubabwira.

6Sawuli ngo yumve ayo magambo, umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze afatwa n’uburakari bwinshi.

7Afata ibimasa bibiri abitemamo ibice, abiha izo ntumwa ngo zibijyane mu gihugu cyose cya Israheli, zigenda zivuga ziti «Utazatabarana na Sawuli na Samweli, dore uko ibimasa bye bizagenzwa!» Nuko Uhoraho abahindisha umushyitsi, bagira ubwoba, bahagurukira icyarimwe.

8Bateranira i Bezeki, Sawuli arabitegereza asanga Abayisraheli ari ibihumbi magana atatu, naho Abayuda ari ibihumbi mirongo itatu.

9Nuko babwira za ntumwa, bati «Mubwire abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi, muti ’Ejo ku manywa y’ihangu muzatabarwa.’» Intumwa ziraza zibimenyesha ab’i Yabeshi, nuko birabanezereza cyane.

10Ab’i Yabeshi babwira Abahamoni, bati «Kuva ejo tuzabayoboka, maze mudukoreshe icyo mushaka.»

11Nuko bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo amatsinda atatu. Binjira mu ngando butari bwacya, bica Abahamoni kugeza ku manywa y’ihangu. Abacitse ku icumu baratatana, ntibongera guhura ukundi.

12Rubanda babwira Sawuli, bati «Ni bande bavuze ngo ’Harya Sawuli ni we uzadutegeka?’ Tugabize abo bantu maze tubice.»

13Ariko Sawuli arababwira ati «Nta muntu uri bwicwe kuri uyu munsi, kuko uyu munsi Uhoraho yatabaruye Israheli.»

14Samweli abwira rubanda, ati «Nimuze tujye i Giligali, maze tuvugurure ubwami.»

15Bose bajya i Giligali, bahimikira Sawuli imbere y’Uhoraho, bahaturira ibitambo by’ubuhoro, maze Sawuli n’Abayisraheli bose bahagirira ibirori bikomeye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help