1Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, aravuga ati
2«Imana ni yo nyir’ububasha n’igitinyiro,
ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru.
3Ni nde wabasha kubarura imitwe y’ingabo zayo ?
Ni nde umucyo w'Imana utamurikira ?
4Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana ?
Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere ?
5Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye,
ese niba Imana ibona inyenyeri zitera de,
6kuri mwene muntu hacura iki,
mwene muntu umeze nk’urunyo n’umunyorogoto ?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.