Izayi 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo ishimira Imana, Umukiza

1Uwo munsi uzavuga uti

«Ndagushimira Uhoraho, kuko wandakariye,

ariko uburakari bwawe bwacogora, ukampoza.

2Dore Imana, Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

wambereye agakiza.»

3Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza, mwishimye,

4maze uwo munsi muvuge muti

«Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,

nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.

5Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza,

kandi mubyamamaze mu nsi hose.

6Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni,

kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help