Ezekiyeli 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyabwiwe Tiri

1Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2«Mwana w’umuntu, kubera ko Tiri yishongoye kuri Yeruzalemu,

ivuga ngo: Awa! Urangarukiye,

wa mugi wari ihuriro ry’amahanga!

kandi n’ubukire bwawo burayoyotse,

3ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati

’Dore ngiye kukwibasira, wowe Tiri,

ngiye kuguteza amahanga menshi,

akwiroheho nk’uko inyanja ivubura imivumba yayo.

4Bazasenya inkike za Tiri, bahirike iminara yayo,

nanjye nzakubure umukungugu wabyo,

mpahindure urutare rw’umwiyanike.

5Izaba nk’imbuga banikaho inshundura rwagati mu nyanja

— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi arabihamya —

izaba umunyago w’amahanga.

6Abakobwa bayo bari mu gasozi bazicishwa inkota,

maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’

7Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati

’Dore i Tiri mpohereje Nebukadinetsari,

umwami wa Babiloni n’umwami w’abami,

ahatere aturutse mu majyaruguru,

afite amafarasi, amagare y’intambara,

ingabo n’imbaga nyamwinshi y’abantu.

8Abakobwa bawe bari mu gasozi azabicisha inkota,

azagukikiza imikingo miremire,

akurundeho n’imigina y’ibitaka,

akuzengurutseho n’urukuta rwo kwikingira.

9Inkike zawe azazisenyesha ingiga zikoze nk’ubuhiri,

iminara yawe ayirimbuze intwaro ze.

10Amafarasi ye atagira ingano

azagutumuriraho umukungugu ukurengeho,

inkike zinyeganyezwe n’urusaku rw’amafarasi,

n’urw’amagare yabo igihe bazaba binjira mu marembo,

nk’uko biroha mu mugi baciyemo icyuho.

11Amafarasi ye azangiza imihanda yawe n’ibinono byayo,

abantu bawe azabicishe inkota,

arimbure n’inkingi zawe zikomeye.

12Bazakunyaga ibyo wari utunze,

basahure n’ibicuruzwa byawe,

bazasenya inkike zawe, n’amazu yawe meza bayarimbagure,

amabuye n’ibiti bikubatse babirohe mu mazi,

ndetse n’ishingwe ryose.

13Nzazibya abaririmbaga basakuza,

n’ijwi ry’inanga zawe ntirizongera kumvikana ukundi.

14Nzakugira urutare rw’umwiyanike,

nguhindure imbuga banikaho inshundura,

maze we kuzongera kubakwa bibaho.

Uwo ni Uhoraho ubivuze kandi arabihamya!»

Amaganya atewe n’ukurimbuka kwa Tiri

15Dore Nyagasani Uhoraho arabwira Tiri, ati «Aho ibirwa ntibizahinda umushyitsi, nibiramuka byumvise urusaku rw’ukurimbuka kwawe n’imiborogo y’inkomere zawe, n’amarorerwa y’ubwicanyi mu nkike zawe?

16Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, bakuremo ibishura byabo, biyambure n’imyambaro yabo itatse. Bazatahwa n’ubwoba bicare hasi, batengurwe ubutitsa kandi bagwe mu kantu kubera ibikubayeho.

17Bazatera indirimbo y’amaganya bagira bati

’Dore ishyano re!

Warimbutse wiroha mu nyanja, wa mugi w’icyamamare,

nyamara wari igikomerezwa ku nyanja, wo n’abaturage bawo,

ugakwiza iterabwoba mu bihugu byose.’

18Koko rero ibirwa birahinda umushyitsi

ku munsi w’ukurimbuka kwawe,

n’ibirwa byo mu nyanja bihagaritse umutima

kubera itsiratsizwa ryawe.’

19Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Igihe nzaba nakurimbuye umeze nk’imigi itagituwe, nzaguteza imivumba n’amazi menshi bikurengeho,

20nguhirikire mu rwobo uhasange abagiyeyo mbere, nzagutuza ikuzimu mu matongo ya kera, ubane n’abapfuye, kugira ngo utazagaruka ukongera gutura mu gihugu cy’abazima.

21Nzaguhindura ikintu giteye ubwoba kandi ntuzongera kubaho ukundi. Bazagushakashaka, ariko ntibazongera kukubona ukundi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help