Zaburi 48 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Siyoni, umusozi w’Imana

1Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.

2Uhoraho ni igihangange akwiriye gusingirizwa bihebuje

mu murwa w’Imana yacu.

3Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,

ukanezeza isi yose!

Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,

ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;

4Imana ituye hagati mu ngoro zaho,

ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

5Dore abami bari bawibasiye,

bashyira nzira icyarimwe;

6ngo bawurabukwe, bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha,

maze amaguru bayabangira ingata!

7Umushyitsi ubafatira aho ngaho,

baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise.

8Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba,

wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi.

9Uko twabyumvise, ni ko twabyiboneye,

mu murwa w’Imana yacu,

mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo. (guceceka akanya gato)

10Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe,

duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina.

11Ak’izina ryawe, Mana yacu,

n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi.

Ukuboko kwawe guharanira ubutabera,

12umusozi wa Siyoni uranezerewe,

n’imigi ya Yuda yose irasabagizwa n’ibyishimo,

yishimiye uburyo uca imanza.

13Nimuzenguruke inkuta zikikije Siyoni,

mubare iminara ihari;

14mwitegereze inkike zayo,

mubarure ingoro zubatsemo,

maze muzabwire abo mu gisekuru gitaha

15ko iyi Mana ari yo Mana yacu iteka ryose,

akaba ari na yo ituyobora!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help