Zaburi 101 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imigambi y’umutegetsi wayobotse Imana

1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Ngiye kuririmba impuhwe n’ubutungane,

maze ngucurangire, wowe Uhoraho.

2Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane;

mbese uzansanganira ryari?

Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye,

mu bo tubana.

3Sinzigera nshimishwa n’ibidakwiye,

nk’uko nanga imyifatire y’abahakanyi;

ntiteze kuzanyanduza.

4Uw’umutima uryarya arangendere kure;

nta ho mpuriye n’ubukozi bw’ibibi.

5Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha.

Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.

6Mu gihugu, nzahitamo abantu b’inyangamugayo,

kugira ngo abe ari bo bankikiza.

Ugendera mu nzira iboneye,

ni we uzambera umunyamirimo.

7Umuntu wazobereye mu kubeshya,

nta cyicaro azagira mu nzu yanjye,

umunyabinyoma na we,

ntazantunguka mu maso.

8Buri gitondo nzatsemba abagiranabi bose bo mu gihugu,

kugira ngo abakora ibibi bose,

mbarimbure mu murwa w’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help