Yobu 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu asubiza Bilidadi

1Yobu afata ijambo, agira ati

2«Muzahereza he kunshengura umutima,

munsukiranyaho ayo magambo yanyu?

3Dore bubaye ubwa cumi munsagarira,

mukankoza hirya no hino nta cyo mwishisha.

4Kandi rero niba naranayobye,

ibyo ni jye jyenyine bireba.

5Mu by’ukuri, niba munyigambaho,

kandi mukanshinja ibyo nzira,

6mumenye ko Nyir’ububasha ari we wandenganyije

amfatira mu mutego we.

7Ndataka ko ndengana, ntihagire unyumva,

natabaza, nkabura undenganura!

8Inzira yanjye yarayizitiye, sinshobora guhita,

aho nyura yahashyize umwijima;

9anyambura ikuzo ryanjye,

ancuza ikamba ryari rindi ku mutwe;

10yambujije epfo na ruguru, ndabyina mvamo,

amizero yanjye yayagushije hasi nk’igiti batsinze;

11uburakari bwe bwangurumaniyeho,

angenzereza nk’umwanzi we;

12ingabo ze zantereye icyarimwe,

zishakira inzira iziyobora iwanjye,

maze zishinga ingando ahakikije ihema ryanjye.

13Abavandimwe banjye barampunze,

n’incuti zanjye zirantererana.

14Abaturanyi n’abo twari tuziranye,

barigendeye, ntibakinyibuka.

15Ari abashyitsi baba mu rugo iwanjye,

ari abaja banjye, bose bamfata nk’umuvantara;

usanga mbateye imbogamizi.

16Iyo mpamagaye umugaragu wanjye, ntiyitaba,

n’aho nahatiriza nkamwinginga;

17umwuka wanjye utera umugore wanjye ishozi,

none n’urubyaro rwanjye rusigaye runyinuka.

18Dore n’abana bato basigaye bansuzugura,

naba ngize ngo ndavuga, bakiha inkwenene;

19inkoramutima zanjye zose ziranyitaza,

n’abo nakundaga, ubu barampindutse.

20Amagufa yanjye yumanye n’uruhu,

nsigaye ngenda nshinyitse amenyo.

21Mwebwe ab’incuti zanjye, ndabatakambiye, nimumbabarire,

dore Nyir’ububasha yaranshegeshe!

22Ni kuki munyibasiye nk’Imana?

Ese ntimuzageza aho mumpa agahenge?

23Icyampa ngo amagambo yanjye azandikwe,

bayashyire ku rubaho rw’umuringa,

24bakoreshe ikaramu y’icyuma,

maze bayasharage ku rutare ubutazasibangana!

25Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho,

amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere;

26namara kunkangura, azampagarika iruhande rwe,

maze mbonere Imana mu mubiri wanjye.

27Koko ni jyewe ubwanjye uzayirebera,

nzayibonesha amaso yanjye bwite, atari ay’undi;

ngiyo inyota inyuzuye umutima.

28Iyo mwibwira muti ’Tuzamuturuka he,

tuzakura he icyo tumushinja mu rubanza?’

29mujye mutinya ko namwe inkota yabagwira,

kuko uburakari buzibasira abagome,

maze mukamenyereho ko urubanza ruzababaho.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help