1Uhoraho abwira Musa, ati
2«Dore ibyo uzamenyesha Aroni n’abahungu be: Hari igihe bazajya birinda kwegera amaturo Abayisraheli bantura, kugira ngo badasuzuguza izina ryanjye ritagatifu.
3Umuntu wo mu nkomoko yanyu naba arangwaho ubwandure, azirinde kwegera amaturo matagatifu Abayisraheli bantura. Uzabirengaho bazamwigiza kure yanjye. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, ibyo bizababere itegeko ridakuka. Ndi Uhoraho.
4Umuntu wo mu nkomoko ya Aroni naba arwaye ibibembe cyangwa aninda igitsina, azirinde kurya ku maturo matagatifu mbere y’uko yisukura. Umuntu wese wahumanye agomba kubigenza atyo, yaba uwandujwe no gukora undi wakoze intumbi, yaba uwatakaje intanga,
5cyangwa uwandujwe n’akandi gasimba ako ari ko kose.
6Uwakoze kuri ibyo bintu bihumanya rero, aba yanduye kugeza uwo munsi nimugoroba. Azarya ku maturo matagatifu ari uko amaze kwiyuhagira mu mazi.
7Iyo izuba rirenze, uwo muntu aba asukuwe. Ubwo rero ni ho aba ashobora kurya ku maturo matagatifu kuko ari ibiribwa bye.
8Ntazarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa, kuko byamuviramo kwandura. Ndi Uhoraho.
9Bazakurikize amategeko yanjye kugira ngo ibyo biribwa bitazabakururira icyaha. Nibaramuka babisuzuguye, bazapfa. Ndi Uhoraho ubatagatifuza.
10Umuntu wese utari umuherezabitambo azirinde kurya ibiribwa bitagatifu. Umushyitsi w’umuherezabitambo cyangwa umukozi, na bo ntibazabiryeho.
11Ariko uwo umuherezabitambo azaba yaragabanye amutanzeho ikiguzi cy’ifeza, kimwe n’umugaragu wavukiye mu nzu ye, abo bazashobora kurya kuri ibyo biribwa.
12Umukobwa w’umuherezabitambo narongorwa n’umugabo utari umuherezabitambo, ntazarye ku biribwa bigabanyijwe ku maturo matagatifu.
13Cyakora hari ubwo umukobwa w’umuherezabitambo ashobora gupfakara cyangwa agasendwa n’umugabo nta mwana arabyara. Icyo gihe, iyo agiye kwa se agasubira uko yahoze akiri inkumi, ubwo aba ashobora kurya ku biribwa bya se, n’ubwo nta wundi muri rubanda ubiryaho.
14Nihagira umuntu urya kuri ibyo biribwa bitagatifu atamenye ko bibujijwe, azariha ibingana na byo, yongereho na kimwe cya gatanu cyabyo, maze abihe umuherezabitambo.
15Ntihazagire abasuzuguza ibyo Abayisraheli bagabanya ku maturo yabo bakabigenera Uhoraho.
16Abazarya kuri ayo maturo matagatifu batabigenewe, bazaba bihamije icyaha bagomba kwicuza. Ndi Uhoraho ubatagatifuza.»
Imihango igenewe gutoranya ibitambo17Uhoraho abwira Musa, ati
18«Dore ibyo uzamenyesha Aroni, abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose: Hari ubwo umuntu wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga uhatuye yakwifuza gutura Uhoraho igitambo gitwikwa, ari ku bushake bwe cyangwa ari ukubera umuhigo yahize.
19Kugira ngo rero ibyo bitambo mubishimirwe, mujye mutura imfizi itagira inenge iturutse mu bushyo bw’ibimasa, intama cyangwa ihene.
20Muzirinde gutura itungo rifite inenge, nta bwo mwabishimirwa.
21Nanone, hari ubwo umuntu yakwifuza gutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, ari ku bushake bwe cyangwa ari ukubera umuhigo yahize. Icyo gitambo giturutse mu matungo maremare cyangwa amagufi, kugira ngo cyemerwe kigomba kuba kidafite ubwandu na busa.
22Itungo ryahumanye, iryavunitse, iryataye urugingo, irirwaye ibisebe, ubuheri cyangwa amasekera, mbese irifite inenge iyo ari yo yose, rirabujijwe. Itungo nk’iryo ntimuzirirwe muritura Uhoraho cyangwa ngo muritwikire ku rutambiro kugira ngo rimubere ituro ry’ibiribwa bikongerejwe Uhoraho burundu.
23Itungo rigufi cyangwa rirerire niriba ryararemaye cyangwa ryarazonzwe, ushobora kurituraho igitambo witangiye ku bushake bwawe. Ariko rero icyo gitambo nikiba ari icy’umuhigo wahize, iryo tungo ntirishobora kwemerwa.
24Ntimuzature Uhoraho itungo rifite amabya yahenengeye n’iryayamenetse, cyangwa se iryakonwe n’iryashahuwe. Ibyo rwose ntimuzigere mubikora mu gihugu cyanyu.
25Ntihazagire umunyamahanga ubaha amatungo nk’ayo ngo muyature Uhoraho ho ibiribwa. Kubera ko ayo matungo baba barayakuyeho urugingo, aba afite inenge. Muyatuye rero, nta bwo mwabishimirwa.»
26Uhoraho abwira Musa, ati
27«Inyana, umwana w’intama cyangwa uw’ihene, nibimara kuvuka bizajya bimara iminsi irindwi iruhande rwa nyina. Guhera ku munsi wa munani, ni ho bizaba bishobora guturwa Uhoraho ho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, maze bikemerwa.
28Cyakora, ntimuzice itungo, ari inka, intama cyangwa ihene, maze ngo muryicire umunsi umwe n’umwana waryo.
29Nimutura Uhoraho igitambo cyo kumuhesha ikuzo, dore uko muzabigenza kugira ngo mugishimirwe:
30Muzakirya kuri uwo munsi cyose mwoye kugira na gato muraza. Ndi Uhoraho.
31Muzamenye amategeko yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho.
32Muzirinde gusuzuguza izina ryanjye ritagatifu, bityo nzaba mbonye ikuzo hagati y’Abayisraheli. Ndi Uhoraho ubatagatifuza.
33Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.