1Igenewe umuririmbisha. Ijwi rya «Witsemba». Ni zaburi ya Asafu.
2Turagushimira, Mana, turagushimira,
turiyambaza izina ryawe,
tukamamaza ibyiza byawe.
3Uhoraho aravuga ati «Igihe nagennye nikigera,
jyewe nzaca imanza zitabera.
4Isi ishobora guhungabana, kimwe n’abayituye bose,
ariko ni jye ushyigikiye inkingi zayo. (guceceka akanya gato)
5Nabwiye abirasi nti ’Nimurekere aho kwirata!’
n’abagiranabi nti ’Mutongera gushinga ijosi;
6nimwoye gukabiriza ububasha bwanyu,
nimuhore ayo mateshwa yanyu!’»
7Imana ntiturutse mu burasirazuba cyangwa mu burengero bwaryo,
emwe ntinavuye mu butayu cyangwa mu misozi;
8nyamara ngiyi iraje, yo mucamanza w’intabera,
ucisha bugufi bamwe, abandi akabakuza.
9Uhoraho afite igikombe mu ntoki ze,
kirimo divayi isharira kandi isembuye.
Abagiranabi bose b’isi bazayinywa,
bayikonoze kugeza ku matepfu.
10Naho jyewe, nzahora nsabagizwa n’ibyishimo,
kandi nzacurangira Imana ya Yakobo,
11ari na yo izacubya ubwirasi bw’abagiranabi,
maze ab’indahemuka babyutse umutwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.