1Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, hindukira urebe imisozi ya Israheli maze uhanure ibiyerekeyeho.
3Uzavuge uti ’Misozi ya Israheli, nimutege amatwi ijambo rya Nyagasani Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira imisozi n’utununga, imikokwe n’ibibaya: Ngiye kubagabiza inkota, ndimbure ahantu hanyu hatagatifu.
4Intambiro zanyu z’ibitambo zizasandazwa, n’iz’imibavu zimenagurwe; nzabatsinda imbere y’ibigirwamana byanyu;
5intumbi z’Abayisraheli nzishyire imbere y’ibigirwamana byabo, kandi nyanyagize amagufa yabo impande zose z’intambiro zanyu.
6Imigi mutuyemo izahinduka amatongo n’ahantu hanyu hatagatifu hasenywe; bityo intambiro zanyu zizasenywe kandi zirimburwe, ibigirwamana byanyu bisandazwe kandi binyanyagire, intambiro z’imibavu zizamenagurwe maze ibikorwa byanyu bihinduke ubusa.
7Nzararika abazaba bashegeshwe rwagati muri mwe, maze muzamenyereho ko ndi Uhoraho.
8Ariko rero, nzasigaza bamwe muri mwe bazaba bacitse ku icumu bakazatatanira mu mahanga;
9maze bazanyibukire mu mahanga aho bazaba ari imbohe, kuko nzaba namenaguye umutima wabo wararutse ukanyanga, n’amaso yabo yohotse inyuma y’ibigirwamana byabo. Bazizinukwa na bo ubwabo kubera ibibi byose bakoze n’ayo mahano yabo.
10Bityo nimbateza ayo makuba, bazamenye ko ndi Uhoraho kuko ibyo navuze bitabaye imfabusa.’»
Ibicumuro bya Israheli11Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: «Koma mu mashyi, udihe n’ikirenge hasi maze utere hejuru uti ’Karabaye!’ Israheli igiye kwicishwa inkota, inzara n’ibyorezo kubera amahano yose yakoze.
12Abari kure bazicwa n’ibyorezo, naho abari bugufi bazatsembwe n’inkota. Abazaba baracitse ku icumu bazamarwa n’inzara, kuko nzabarangirizaho umujinya wanjye.
13Muzamenyeraho ko ndi Uhoraho, igihe abazaba bashegeshwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo n’iruhande rw’intambiro zabo, ku tununga duhanitse no mu mpinga z’imisozi yose, mu nsi ya buri giti gitoshye no mu nsi ya buri mushishi ubyibushye, n’aho baturiraga imibavu yo kurura ibigirwamana byabo byose.
14Nzabacyamuriraho ikiganza cyanjye, igihugu cyabo kimwe n’aho batuye hose, hahinduke ahantu hadatuwe kuva ku butayu kugera i Ribula, bityo bazamenye ko ndi Uhoraho.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.