1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati
2«Muzabwire Abayisraheli mutya: Mu nyamaswa zose ziri ku isi, dore izo muzashobora kurya:
3izifite ikinono gisatuye, kandi zuza.
4Mu nyamaswa rero zuza kandi zifite ibinono, dore izo mutazarya:
Ingamiya, kuko yuza ariko ntigire ibinono; ntimuzayirye, yabanduza.
5Impereryi, kuko yuza ariko ntigire ibinono; murayizira; yabanduza.
6Urukwavu, kuko rwuza ariko ntirugire ibinono; muraruzira, rwabanduza.
7Ingurube, kuko ifite ibinono bisatuye, ariko ntiyuze; murayizira, yabanduza.
8Izo nyamaswa zose, muzira inyama zazo no gukora ku ntumbi zazo, kuko zabanduza.
9Dore mu nyamaswa ziba mu mazi, izo muzashobora kurya: inyamaswa yose iba mu mazi, haba mu nyanja cyangwa mu mugezi, niba ifite amababa yogesha n’isharankima, mushobora kuyirya.
10Cyakora, inyamaswa zose, zitagira amababa zogesha n’isharankima, ari udusimba two mu mazi, ari n’ibindi biba mu nyanja cyangwa mu migezi, byose murabizira.
11Birabujijwe ntimuzigere na rimwe murya inyama zabyo, kandi ntihazagire n’ukora ku ntumbi zabyo.
12Inyamaswa yose yo mu mazi idafite amababa yogesha n’isharankima, murayizira.
13Mu nyoni, dore izo mutazakoraho kandi ntimuzirye kuko muzizira: kagoma, icyanira, icyaruzi,
14sakabaka, amoko yose y’ibyanira,
15amoko yose y’ibikona,
16mbuni, igishihanyi, rushorera, agaca n’amoko yako yose,
17igihunyira, sarumfuna, igihunyira cy’amatwi,
18inyange, igishondabagabo, ikizu,
19itanangabo, samusure n’agacurama, hamwe n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose.
20Igisimba cyose kiguruka kandi kikagira amaguru ane, ni umuziro kuri mwe.
21Cyakora muri ibyo bisimba biguruka kandi bikagira amaguru ane, ibyo mushobora kuzarya, ni ibifite amaguru atuma bisimbagurika ku butaka.
22Ibyo mushobora kurya rero, ni inzige, isanane, amajeri, hamwe n’amoko yabyo yose.
23Bityo rero, igisimba cyose kiguruka kandi kikagira gusa amaguru ane ariko ntigisimbagurike, murakizira.
Ubwandure bukurikirana24Izo nyamaswa zose rero zirahumanya; uzakora ku ntumbi yazo azaba yanduye kugeza nimugoroba.
25Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko azaba yanduye kugeza nimugoroba.
26Inyamaswa zose zifite ibinono bidasatuye cyangwa ntizuze, izo murazizira. Uzikozeho aba yanduye.
27Byongeye, mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izidafite ibinono zikandagiza amajanja, murazizira. Uzakora ku ntumbi yazo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba.
28Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.
29Mu dusimba tujagata ku butaka twose, utwo muzira ni utu: ifuku, umushushwe, amoko yose y’umuserebanya,
30umukara, umucamano, icyugu hamwe n’uruvu.
31Ngutwo utuzira mu dusimba twose. Uzakora ku ntumbi yatwo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba.
32Igikoresho cyose intumbi yatwo izagwaho, kizaba cyanduye. Cyaba igikoresho cyo mu giti, umwambaro, uruhu se cyangwa isaho, mbese igikoresho icyo ari cyo cyose, ibyo byose bizogeshwa amazi kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. Nyuma y’ibyo, ni ho bizaba bisukuye.
33Bene ako gasimba nikagwa mu gikoresho cy’ibumba, ibikirimo bizaba byanduye, n’icyo gikoresho kigomba kumenwa.
34Ibiribwa byose n’ibinyobwa byose bizatarukirwa n’amazi yari muri ibyo bikoresho, bizaba byanduye.
35Ikintu cyose intumbi y’utwo dusimba izagwaho, kizaba cyanduye. N’aho cyaba iziko cyangwa amashyiga, muzakimenagure, kuko kiba cyanduye kandi muzakizira.
36Nyamara isoko cyangwa iriba ryafukuriwe kubika amazi, byo ntibishobora guhumana, naho ubundi ukoze ku ntumbi y’utwo dusimba aba yanduye.
37Nanone kandi intumbi yatwo nigwa ku ntete zigenewe kuzabibwa, nta bwo zizahumana.
38Cyakora, iyo mbuto niba yageze mu mazi, maze intumbi y’utwo dukoko ikayigwaho, izaba ishobora kubanduza.
39Inyamaswa yose mushobora kurya niyipfusha, uzakora ku ntumbi yayo azaba yanduye kugeza nimugoroba.
40Uriye ku ntumbi yayo na we kandi, arahumana kugeza nimugoroba. Agomba rero kumesa imyambaro ye. Ni kimwe n’uwayiteruye, na we agomba kumesa imyambaro ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.
41Udusimba twose tujagata ku butaka, muratuzira, ntimuzaturye.
42Twaba utugendesha inda, utugendesha amaguru ane cyangwa arenga, ntimuzaturye kuko mutuzira.
43Ntimuzihumanye maze ngo mwiyanduze kubera utwo dusimba twikurura hasi.
44Ndi Uhoraho Imana yanyu, muzisukure mube abatagatifu nk’uko nanjye ndi umutagatifu. Mwebwe ubwanyu, ntimuzihumanye ku mpamvu ya turiya dusimba tujagata ku butaka.
45Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana. Mugomba rero kuba abatagatifu kuko nanjye ndi umutagatifu.
46Ayo ni yo mategeko yerekeye inyamaswa, inyoni hamwe n’utundi dusimba twose twoga mu mazi cyangwa tujagata ku butaka.
47Ayo mategeko azatuma mushobora gutandukanya icyanduza n’ikitanduza, kandi mumenye inyamaswa ziribwa n’izitaribwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.