Icya mbere cy'Abami 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Salomoni yategekaga abami bose, uhereye ku ruzi rwa Efurati, ukageza ku gihugu cy’Abafilisiti no ku mupaka wa Misiri. Bamuhaga imisoro kandi banamukorera mu gihe cyose yari akiriho.

2Ifunguro rya buri munsi rya Salomoni n’abantu be ryari rigizwe n’ibigega mirongo itatu by’ifu y’ibiheri na mirongo itandatu by’ifu inoze,

3impfizi makumyabiri zo mu rwuri, n’intama ijana; hakongerwaho inimba, amasha, amasirabo, n’ibishuhe by’imishishe.

4Salomoni yategekaga ibihugu byose byo mu burengerazuba bwa Efurati kuva kuri Tifasa kugeza Gaza, agategeka abami b’aho bose. Yari afitanye umubano mwiza w’amahoro n’ibihugu bimukikije.

5Yuda na Israheli byiberaga mu mutekano mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma, buri wese ahinga imizabibu ye n’imitini ye mu mahoro, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.

6Salomoni yari afite ibiraro ibihumbi mirongo ine bibikwamo amagare ye, akagira n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri.

7Buri mutware mu bavuzwe haruguru yari afite ukwezi kwo guha amakoro umwami Salomoni n’abo basangiraga ku meza; ntagire icyo abura.

8Naho ku byerekeye ingano n’ubwatsi bw’amafarasi n’izindi nyamaswa zikurura amagare, babizanaga aho umwami yabaga acumbitse, buri wese akurikije uko yategetswe.

Salomoni arusha abantu bose ubwenge

9Imana iha Salomoni ubwenge n’ubuhanga, ndetse n’umutima usobanukiwe bitagira uko bingana, mbese nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.

10Ubwenge bwa Salomoni bwarutaga ubw’abana bose b’iburasirazuba n’ubw’Abanyamisiri bose.

11Yarushaga ubwenge uwitwa umuntu wese, akaburusha Etani w’Umunyezerahi, na Hemani, Kalikoli na Darida, bene Maholi, maze izina rye riramamara mu bihugu byose bimukikije.

12Yaciye imigani ibihumbi bitatu, ahimba n’indirimbo zigera ku gihumbi n’eshanu.

13Asobanura amoko y’ibiti, guhera kuri sederi yo ku musozi wa Libani kugera ku twatsi tumera ku nkuta; yavuze inyamaswa, inyoni, ibikurura inda hasi n’amafi.

14Abantu bakajya baza kumva ubwenge bwa Salomoni, baturutse mu mahanga yose; n’abami bose b’isi bari bumvise iby’ubuhanga bwe bakamwoherereza amaturo.

Salomoni ategura iyubakwa ry’Ingoro y’Imana(2 Matek 2.2–15)

15Hiramu, umwami w’i Tiri, atuma abagaragu be kuri Salomoni kuko yari yaramenye ko yimikiwe kuzungura se, kandi Hiramu akaba yarahoze ari incuti ya Dawudi.

16Salomoni asubiza Hiramu agira ati

17«Uzi ko data Dawudi atashoboye kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ye, kubera intambara yahoragamo azitejwe n’abanzi bari bamukikije, kugeza ubwo Uhoraho abashyira mu nsi y’ibirenge bye.

18Ariko ubu ngubu ubwo Uhoraho, Imana yanjye, yampaye amahoro impande zose, akaba ari nta mwanzi ukindiho, nta no kwikanga amakuba yandi,

19ndashaka kubaka Ingoro igenewe izina ry’Uhoraho, Imana yanjye, nk’uko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Umwana wawe nzashyira mu mwanya wawe ku ntebe yawe y’ubwami, ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro.’

20None rero, tegeka bantemere ibiti by’amasederi muri Libani: abagaragu banjye bazafatanya n’abawe; nzaguha igihembo cy’abagaragu bawe nk’uko uzabishaka, kuko uzi ko nta muntu w’iwacu wamenya gutema ibiti nk’Abasidoni.»

21Hiramu akimara kumva ubutumwa bwa Salomoni arishima cyane, hanyuma aravuga ati «Uyu munsi, nihasingizwe Uhoraho wahaye Dawudi umwana w’umunyabwenge, kugira ngo ategeke iyi mbaga y’abantu nyamwinshi!»

22Hiramu atuma kuri Salomoni, ati «Ubutumwa bwawe bwangezeho. Ndemeye. Nzaguha ibiti by’amasederi n’iby’imizonobari nk’uko ubishaka.

23Abagaragu banjye bazabivana muri Libani babigeze ku nyanja; nibigerayo nzabihambira mbyambutse mbigeze aho uzaba wanyeretse, nyuma nzabihambure ubijyane. Icyo wowe ngusaba, ni ukoherereza abantu banjye ibibatunga.»

24Nuko Hiramu yoherereza Salomoni ibiti by’amasederi n’iby’imizonobari nk’uko yabyifuzaga.

25Salomoni aha Hiramu ibigega ibihumbi makumyabiri by’ingano zo kugaburira urugo rwe, n’ingunguru makumyabiri z’amavuta. Ibyo Salomoni akajya abiha Hiramu buri mwaka.

26Uhoraho yari yarahaye Salomoni ubwenge nk’uko yari yarabimubwiye; umubano wa Hiramu na Salomoni urakomera, bombi bagirana amasezerano.

Salomoni atunganya imirimo y’uburetwa(2 Matek 1.18; 2.1; na 16—17)

27Umwami Salomoni atoranya muri Israheli yose abakozi b’imirimo y’uburetwa; bageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu.

28Nuko abohereza muri Libani, buri kwezi hakagenda ibihumbi cumi basimburanaga; bagakora ukwezi kumwe muri Libani, andi mezi abiri bakayamara iwabo. Adoramu ni we wabakoreshaga.

29Salomoni agira n’abikorezi ibihumbi mirongo irindwi n’abacukura amabuye mu misozi ibihumbi mirongo inani,

30hatabariwemo abategetsi bashyizweho n’abatware ba Salomoni ngo bayobore imirimo: abo bari ibihumbi bitatu na magana atatu bategekaga imbaga yakoraga imirimo.

31Umwami ategeka gucukura amabuye manini, bakayabaza kugira ngo bazayubakishe urufatiro rw’Ingoro.

32Nuko rero abafundi ba Salomoni n’aba Hiramu, ndetse n’Abagibili baconga amabuye bategura n’ibiti byo kubakisha Ingoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help