Icya mbere cy'Amateka 23 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi ashyiraho imitwe y’abalevi

1Dawudi yari ashaje kandi ageze mu zabukuru igihe yimikaga umuhungu we Salomoni ngo abe umwami w’Abayisraheli.

2Hanyuma akoranya abatware bose b’Abayisraheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi.

3Maze abalevi bagejeje ku myaka mirongo itatu y’amavuko n’abayirengeje barabarwa. Umubare wabo, uko babazwe umwe umwe, wageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu n’umunani.

4Muri bo ibihumbi makumyabiri na bine bashingwa kuyobora imirimo y’Ingoro y’Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu bagirwa abanditsi n’abacamanza,

5abandi ibihumbi bine bari abanyanzugi, n’ibihumbi bine basigaye bashingwa gusingiza Uhoraho bakoresheje ibyuma bibigenewe Dawudi yari yaracurishije.

6Dawudi abashyira mu mitwe itatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni, Kehati na Merari.

7Abagerishoni ni Ledani na Shimeyi.

8Bene Ledani ni batatu: Yehiyeli w’umutware na Zetamu na Yoweli.

9Bene Shimeyi ni batatu: Shelomiti, Haziyeli na Harani; ni bo batware b’amazu yo kwa Ledani.

10Bene Shimeyi ni Yahati, Ziza, Yewushi na Beriya, ni bo bana bane ba Shimeyi.

11Yahati yari imfura, Ziza ari uwa kabiri, naho Yewushi na Beriya, kubera ko batabyaye abahungu benshi, bafatwa nk’inzu imwe.

12Bene Kehati ni bane: Amurani, Yisehari, Heburoni na Uziyeli.

13Bene Amurani ni Aroni na Musa. Aroni ashyirwa ukwe kugira ngo we n’abahungu be bazahore bahereza Uhoraho amaturo matagatifu, no kugira ngo ajye yosereza imibavu imbere y’Imana, kandi amukorere, ahe rubanda umugisha mu izina rye ubuziraherezo.

14Musa yabaye umuntu w’Imana; abana be babariwe mu muryango wa Levi.

15Bene Musa ni Gerishomu na Eliyezeri.

16Mwene Gerishomu ni Shebuweli w’imfura.

17Mwene Eliyezeri ni Rehabiya w’umutware; nta bandi bahungu Eliyezeri yabyaye, ariko bene Rehabiya babaye benshi cyane.

18Mwene Yisehari ni Shelomiti w’imfura.

19Bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariya ni uwa kabiri, Yahaziyeli ni uwa gatatu, na Yekameyamu uwa kane.

20Bene Uziyeli ni Mikaya w’imfura, na Yishiya uwa kabiri.

21Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Bene Mahuli ni Eleyazari na Kishi.

22Eleyazari yapfuye nta muhungu agira ariko afite abakobwa; bashyingirwa bene Kishi abavandimwe babo.

23Bene Mushi ni batatu: Mahuli, Ederi na Yeremoti.

24Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. Bari abatware b’amazu yabo, kandi barabaruwe buri wese mu izina rye; bose kuva ku myaka makumyabiri gusubiza hejuru bakoreraga Ingoro y’Uhoraho.

25Koko rero Dawudi yari yaravuze ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye ituze umuryango we kandi atuye i Yeruzalemu ubuziraherezo.

26Kuva ubu abalevi ntibazongera guheka Ihema rye n’ibikoresho byaryo byose.»

27Iryo tegeko rya Dawudi ryo kubarura bene Levi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje ryabaye kimwe mu byo yategetse bwa nyuma.

28Bagombaga kumvira bene Aroni mu mirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’iyo mu bikari no mu byumba; bagombaga no gusukura ibintu byose byeguriwe umurimo w’Ingoro y’Imana.

29Bari bashinzwe kwita ku migati y’umumuriko, ku ifu y’ituro, no ku yandi moko yose y’imigati, ari idasembuye, ari n’ikaranzwe. Ni bo kandi basuzumaga ibipimisho by’uburemere n’iby’uburebure.

30Uretse n’ibyo, buri gitondo bagombaga kuba biteguye kugira ngo bahimbaze kandi basingize Uhoraho, no ku mugoroba bikaba uko,

31ndetse no mu gihe cyo gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru, nk’uko amategeko yabigennye.

32Bityo bagombaga kwita ku Ihema ry’ibonaniro, no gufasha bene Aroni, abavandimwe babo, mu cyitwa umurimo cyose wo mu Ngoro y’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help