1Ukoze amakakama, aramwanduza,
n’ucuditse n’umwirasi, ahinduka nka we.
2Ntukihe umutwaro ukabije kuremera,
kandi ntuzacudike n’umuntu ukurusha amaboko n’umutungo.
None se ikibindi cy’ibumba
cyacudika gite n’ingunguru y’icyuma?
Ingunguru yazakigwira, ikakijanjura.
3Umukire arenganya abandi akaba ari we urakara!
Umukene arakandamizwa, akaba ari we wihohora!
4Niba umufitiye akamaro, azakunyunyuza imitsi,
ariko iyo nta cyo ukimumariye, aragutererana.
5Niba hari icyo utunze, muzabana,
akikurireho nta cyo yikanga.
6Niba agukeneye azakubeshyabeshya,
agusekere kandi akwizeze byinshi,
azakubwira amagambo asize umunyu,
agira ati «Ese ukeneye iki?»
7Azagukoza isoni akoresheje ibirori bye,
nawe wikokoreho utwawe, umutumire kabiri cyangwa gatatu,
amaherezo ariko azakunnyega, agutererane;
nakubona akuzungurize umutwe.
8Uritonde, utazavaho ushukwa,
ugasuzugurwa kubera ubupfayongo bwawe.
9Umukungu nagutumira iwe, ntugahite umwitaba,
bityo azongera kugutumira.
10Ntugashake kwibonekeza utazavaho wigizwayo,
kandi ntukiheze, hato utazibagirana.
11Uzirinde kumuvugisha nk’aho mureshya,
cyangwa ngo wiringire amagambo ye menshi,
kuko, iyo ayadondobekanya, aba ariho akugerageza,
agaseka ari na ko akugenzura.
12Nta mpuhwe agira, we utazi kwifata mu magambo,
kandi ntazitesha kuguhondagura no kukuboha.
13Jya witegereza kandi ukenge,
kuko ugendana n’urupfu rwawe.
15Ikinyabuzima cyose gikunda icyo bimeze kimwe,
n’umuntu agakunda mugenzi we.
16Ibinyamubiri byose bibana bikurikije ubwoko bwabyo,
umuntu na we agasanga mugenzi we.
17None se ikirura cyacudika gite n’intama?
N’umunyabyaha ntiyacudika n’umuntu ukunda Imana.
18Ni ayahe mahoro yaba hagati y’impyisi n’imbwa?
Ni ayahe mahoro yaba hagati y’umukire n’umukene?
19Uko indogobe zo mu butayu ziribwa n’intare,
ni na ko abakene baribwa n’abakire.
20Uko umukire yanga gucishwa bugufi,
ni na ko umukire aterwa ishozi n’umukene.
21Iyo umukire atsikiye, incuti ze ziramusagasira,
naho umukene yagwa, incuti ze zikamutererana.
22Umukire iyo anyereye, benshi baza kumutabara,
yavuga amahomvu, bakayamushimira,
ariko umukene iyo anyereye, baramutonganya,
yavuga ukuri, bakamwima umwanya.
23Umukire aravuga, bose bagaceceka,
ijambo rye bakaryogagiza cyane,
umukene yavuga, bati «Uriya ni nde?»
yagira icyo atsitaraho, bakamuhutaza.
24Ubukire buba bwiza iyo butarangwaho icyaha,
naho ubukene buba bubi iyo buvanze n’ubwirasi.
25Umutima w’umuntu umuhindura isura,
ugatuma mu maso he hacya cyangwa hakijima.
26Umutima wishimye urangwa n’isura ikeye,
nyamara ushaka guhimba imigani agomba gutekereza cyane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.