Mwene Siraki 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibintu biboneye n’ibigayitse

1Hari ibintu bitatu umutima wanjye wifuza,

bigashimisha Imana n’abantu:

ubwumvikane mu bavandimwe, ubucuti mu baturanyi,

n’umubano mwiza w’umugabo n’umugore.

2Hari n’amoko atatu y’abantu, umutima wanjye wazinutswe,

n’imibereho yabo ikantera umujinya:

abo ni umukene w’umwirasi, umukire w’umubeshyi,

cyangwa umusaza w’umusambanyi akaba n’igicucu.

Ikamba ry’abasaza

3Niba mu buto bwawe nta cyo wigeze uhunika,

uzatunga iki mu busaza bwawe?

4Byizihira abasaza kumenya gushyira mu gaciro,

nk’uko abakuru na bo baberwa no gutanga inama!

5Mbega ukuntu ubuhanga bwizihiye abasaza,

kimwe n’ubushishozi n’inama ku banyamurava!

6Ikamba ry’abasaza, ni uko ari inararibonye,

naho ishema ryabo, ni ugutinya Uhoraho.

Ibintu icyenda bitera ubwuzu

7Hari ibintu icyenda ntekereza mu mutima wanjye,

ngasanga biteye ubwuzu,

icya cumi na cyo reka nkivugishe ururimi rwanjye.

Hahirwa umuntu ushimishwa n’abana be,

akanabona abanzi be barimbuka akiriho.

8Hahirwa umuntu ubana n’umugore w’umutima,

akaba ataracumura ku rurimi rwe,

kandi ntabe yaragaragiye udakwiye kumuhaka!

9Hahirwa umuntu waronse ubwitonzi,

akanabugeza ku bafite amatwi amwumva!

10Uwaronse ubuhanga aba akomeye!

Ariko ntaba asumba utinya Uhoraho.

11Gutinya Uhoraho bisumba byose,

none se ubyibandaho, wamunganya nde?

Umugore gito

13Ibikomere byose birihanganirwa, uretse ibyo ku mutima!

Ubugome bwose burihanganirwa, uretse ubw’umugore!

14Ibyago byose birihanganirwa, uretse ibivuye ku banzi!

Akarengane kose karihanganirwa, uretse agatewe n’umwanzi.

15Nta bumara bukara kurusha ubw’inzoka,

nta n’umujinya mubi kurenza uw’umugore.

16Nahitamo guturana n’intare cyangwa inzoka nini,

aho kubana n’umugore gito.

17Ubugome bw’umugore bumuhindura isura,

akijima agasa n’ikirura.

18Umugabo we yicarana na bagenzi be,

akaboroga ndetse atabishaka.

19Uburyarya bwose buba budakabije ugereranije n’ubw’umugore;

amagorwa y’umunyabyaha arakamuhama.

20Umugore w’indondogozi avuna umugabo utuza,

uko umusozi w’urusenyi unyereza umusaza.

21Ntuzashukwe n’uburanga bw’umugore,

ntihazagire n’umwe ukurarura.

22Iyo umugore ari we utegeka umugabo,

usanga biteye umujinya, ishozi n’ikimwaro cyinshi.

23Umugore gito ashavuza umutima,

akawukomeretsa, kandi akawutera gusuherwa;

umugore udashakira umugabo we amahoro

amumaramo imbaraga, akamuca intege.

24Icyaha cyatangiranye n’umugore,

kandi ni we waduteye kuzapfa twese.

25Uko wima amazi aho yamenera

uzabe ari ko wangira umugore kurondogora.

26Natitwara uko ubishaka,

muzatandukane, umusende.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help