1Uwo munsi, Uhoraho azatabara,
afite inkota nini, ityaye kandi ikomeye,
atere icyo gikoko Leviyatani,
ya nzoka yihotagura kandi yihuta,
yice Ikiyoka cyo mu nyanja.
Umuzabibu w’Uhoraho2Uwo munsi, muzaririmba umuzabibu utagira uko usa:
3Jye, Uhoraho ndawumenya, nkawuvomerera buri gihe.
Ndawurinda amanywa n’ijoro, kugira ngo batawangiza.
4Nta bwo njya ndakara, iyo nywubonyemo amahwa n’imifatangwe,
ahubwo ndayatema nkayarunda hamwe, maze nkayatwika.
5Ariko uzanyiringira, tuzabana mu mahoro,
koko amahoro azaba yose hagati yacu.
Ukubabarirwa kwa bene Yakobo6Mu bihe bizaza, bene Yakobo bazashinga imizi bundi bushya,
Israheli izapfundika yere ururabyo,
imbuto zarwo zikwire ku isi.
7Uhoraho se yaba yarabahannye, uko yahannye ababakubitaga ?
Yaba se yarabishe, uko yishe ababicaga ?
8Oya! Ahubwo yabaciriye urubanza, abamenesha mu gihugu,
yabirukanye umunsi umwe, akoresheje umwuka we ukaze,
n’inkubi y’umuyaga uturutse mu burasirazuba.
9Ni na ko icyaha cya bene Yakobo kizahanagurwa,
maze bagakira ingaruka z’igicumuro cyabo :
Amabuye yose yari yubatse urutambiro bazayahindura ivu,
boshye ishwagara yashongeshejwe;
ibiti byeguriwe ibigirwamana n’ibishushanyo by’izuba,
byoye kuzashingwa ukundi.
Umugi ukomeye utereranwa10Umugi wari ukomeye uzasigarire aho,
waratereranywe nk’ubutayu butagituwe.
Inyana zizahahuka, zinaharare,
kandi zirishe amashami y’ibihuru.
11Ayo mashami namara kugwengera,
abagore bazayavunagure, maze bayacane.
Ni koko uyu muryango ntiwumva;
ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe,
Uwawuhanze ntawubabarire.
Igaruka ry’abajyanywe bunyago12Uwo munsi, Uhoraho azahura imyaka ye,
uhereye ku ruzi rwa Efurati kugeza ku mugezi wa Misiri.
Nuko mwebwe Abayisraheli, muzasarurwe mutyo, umwe umwe.
13Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga,
abatataniye mu gihugu cya Ashuru,
hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri,
bose baze bapfukamire Uhoraho,
ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.