Icya kabiri cy'Abami 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Manase, umwami wa Yuda (687–642)(2 Matek 33.1–10, 18–20)

1Manase yimye ingoma amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hefusiba.

2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibiterasoni by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.

3Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya, yubakisha intambiro za Behali kandi ashingisha ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo nk’uko Akabu, umwami wa Israheli, yari yarabigenje kera. Aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere, arabikorera.

4Yubaka intambiro mu Ngoro y’Uhoraho, kandi Uhoraho yari yaravuze ati «I Yeruzalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.»

5Ibinyarumuri byo mu kirere abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho.

6Atwika umuhungu we ho igitambo, akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika, ashyiraho abashitsi n’abapfumu. Yihata gukora ibidashimishije Uhoraho, aramurakaza.

7Manase abajisha ishusho ry’ikigirwamana Ashera, arishyira mu Ngoro y’Uhoraho, ya yindi Uhoraho yabwiraga Dawudi n’umuhungu we Salomoni, ati «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu, ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo izina ryanjye rizahahore.

8Byongeye kandi, Abayisraheli nibubahiriza amategeko yose nabahaye, n’ayo umugaragu wanjye Musa yabahaye, sinzongera kubazerereza ngo bajye kure y’igihugu nahaye abasekuruza babo.»

9Ariko bo ntibumvira, ahubwo Manase arabashukashuka bakomeza gukora ibyaha, biruta iby’amahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere y’Abayisraheli.

10Nuko Uhoraho avugira mu bagaragu be b’abahanuzi, agira ati

11«Kubera ko Manase, umwami wa Yuda yakoze amahano, agakora ibibi birusha ibyakozwe n’Abahemori bamubanjirije, kandi agatera Yuda gucumura abasengesha ibigirwamana bye,

12ibyo byose bitumye Uhoraho, Imana ya Israheli avuga ati ’Ngiye guteza ibyago i Yeruzalemu no muri Yuda, ku buryo uzabyumva wese azumva amatwi ye avugamo amajeri!

13Ngiye gusenya Yeruzalemu nyiringanize n’ubutaka, nk’uko nashenye Samariya n’inzu ya Akabu nkabiringaniza n’umugozi mbishyizeho imbaho y’amazi. Ngiye guhanagura Yeruzalemu nyivanemo abaturage bayo bose, mbagabize abanzi babo, babahige kandi babanyage,

15kuko bankoreye ibidatunganye kandi bakaba batararetse kundakaza, kuva umunsi abasekuruza babo bavuye mu Misiri kugeza ubu.’»

16Uretse ibyo, Manase yamennye n’amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza Yeruzalemu yose, nuko icyo cyaha cyongerwa ku bindi yakoresheje Yuda, aboshya gukora ibidatunganiye Uhoraho.

17Ibindi byerekeye Manase, ibyo yakoze byose n’ibicumuro bye, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

18Manase aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu busitani bw’ingoro ye, bwa bundi bitaga «Ubusitani bwa Uza.» Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma.

Amoni, umwami wa Yuda (642–640)(2 Matek 33.21–25)

19Amoni yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Meshulemeti, mwene Hasuri w’i Yotiba.

20Yakoze ibidatunganiye Uhoraho nk’uko se Manase yabigenje.

21Yakurikije se muri byose, ayoboka ibigirwamana se yayobotse kandi arabisenga.

22Yirengagije Uhoraho, Imana y’abasekuruza be, ntiyagendera mu nzira y’Uhoraho.

23Abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamwicira mu ngoro ye.

24Ariko abaturage b’igihugu bica abagambaniye umwami bose, hanyuma bimika umuhungu we Yoziya, amuzungura ku ngoma.

25Ibindi byerekeye Amoni, ibikorwa bye, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

26Umurambo we bawushyinguye mu mva ye, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Yoziya amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help