Yobu 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu asubiza Elifazi

1Yobu afata ijambo, agira ati

2«Amagambo nk’ayo nayumvise kenshi,

mwese murantera agahinda aho kumpoza!

3Muravuga ngo ’Amahomvu yawe azashira ryari?’

cyangwa ngo ’Ni iki kiguteye gushyanukira gusubiza?’

4Nanjye mba mvuga nkamwe,

iyo muba mu kaga ndimo;

nabahimbiraho amagambo, nkabannyega,

5nkabatera inkunga y’akarimi gusa,

amagambo meza akabahoza akababaro.

6Ariko kuvuga, si byo binkiza ububabare,

guceceka na byo, ntibinyorohereza.

7Noneho Imana ingejeje kure kubi,

ibitero byayo birankuranwaho.

8Yanyibasiye, iranshinja nabi,

n’ukunanuka kwanjye kurabigaragaza.

9Umujinya wayo urandya, uranyikomye,

ari na ko impekenyera amenyo;

umwanzi wanjye arampigisha ijisho.

10Baranyanjamye, baransebya, bakankubita inshyi,

bose bahagurukiye kundwanya.

11Koko Imana yantegeje abagizi ba nabi,

inta mu maboko y’abagome.

12Nari nibereye mu mahoro, iranturumbanya,

imfata ku gakanu, inkubita hasi;

impindura imashiro ryayo.

13Iranyuza imyambi impande zose,

impinguranya impyiko itambabariye,

indurwe yanjye iyisesa hasi.

14Iransumira nk’umurwanyi,

ingwizaho inguma zayo.

15Niboheraho ikigunira,

nkurunga uruhanga rwanjye mu mukungugu,

16amaso yanjye yatukujwe no kurira,

none ibigohe byanjye byuzuyeho ibihu.

17Nyamara ariko nta nabi indangwaho,

n’isengesho ryanjye ni iry’umwere!

18Wa si we, wipfukirana amaraso yanjye,

hatagira ikintangirira induru!

19Kuva ubu, uwo nzatangaho umugabo ari mu ijuru,

uzanyishingira ari hejuru hariya.

20Icyampa ngo induru yanjye igere ku Mana,

mu gihe amarira yanjye yisesa imbere yayo.

21Iyaba yashoboraga gukemura urubanza umuntu afitanye na yo,

nk’uko ikemura urw’umuntu na mugenzi we!

22Koko rero imyaka nshigaje kubaho irabaze,

none ngiye kuzimira ubutazagaruka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help