Zaburi 136 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibisingizo byo gushimira Uhoraho

1Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

2Nimushimire Imana isumba izindi zose,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

3Nimushimire Umutegetsi w’abategetsi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

4Ni we wenyine wakoze ibintu by’agatangaza,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

5arema ijuru abigiranye ubuhanga,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

6akomeza ubutaka hejuru y’amazi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

7Ni we wahanze imuri nini,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

8arema izuba ngo rigenge amanywa,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

9arema ukwezi n’inyenyeri ngo bigenge ijoro,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

10Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

11maze ahavana Abayisraheli,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

12abigiranye ububasha n’ukuboko kureze,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

13Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

14maze ayinyuzamo Abayisraheli,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

15ayirohamo Farawo n’ingabo ze,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

16Nuko yiyoborera umuryango we mu butayu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

17abatsindira abami bakomeye cyane,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

18arimbura abami b’ibihangange,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

19barimo Sihoni, umwami w’Abahemori,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

20na Ogi, umwami wa Bashani,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

21Maze ibihugu byabo abibahaho umunani,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

22umunani yageneye Israheli, umuyoboke we,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

23Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

24maze atugobotora abanzi bacu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

25Ibiremwa byose abiha ikibitunga,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

26Nimushimire Imana iganje mu ijuru,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help