1Dore ijambo ryabwiwe Yeremiya ryerekeye umuryango wa Yuda wose, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo kandi hari mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni.
2Iryo jambo rero, umuhanuzi Yeremiya aritangariza abantu ba Yuda bose, n’abaturage bose ba Yeruzalemu, agira ati
3«Kuva mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya mwene Amoni, umwami wa Yuda, kugeza aya magingo, ni ukuvuga igihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu, nashyikirijwe ijambo ry’Uhoraho nanjye ndibabwira ubutitsa, ariko mwe ntimwanyumva.
4Uhoraho ntiyahwemye kuboherereza abagaragu be bose b’abahanuzi, ariko ntimwabumva, ntimwirirwa mutega amatwi kugira ngo mubumve.
5Uhoraho yarababwiye ati ’Nimwihane imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu by’ubugome, bityo muzatura mu gihugu Uhoraho yabahaye kuva kera na kare, mwebwe n’abasekuruza banyu.
6Ntimukiruke inyuma y’ibigirwamana kugira ngo mubikorere cyangwa mubipfukamire, nimureke kundakaza mukora nabi, nanjye sinzabakura.’
7Ariko nta bwo mwumvise — uwo ni Uhoraho ubivuze — ahubwo mwarandakaje, ari na byo byago byanyu, mukomeza gukora nabi.
8None rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Kubera ko mutumvise amagambo yanjye,
9ngiye gukoranya imiryango yose yo mu majyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuzempuruze umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, maze mbagabize iki gihugu n’abagituye, hamwe n’amahanga yose agikikije. Nzabatsemba ubudasubirwaho; iwabo hazahinduka ahantu hateye ubwoba; mbese hazabe itongo ubuziraherezo.
10Ntihazongera kumvikana urusaku rw’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe cyangwa imbyino y’umugeni; ntihazumvikana ijwi ry’urusyo kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara.
11Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo n’ahantu hateye ubwoba, kandi bazagaragire andi mahanga mu gihe cy’imyaka mirongo irindwi.
12Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahagurukira umwami w’i Babiloni n’iri hanga kubera ibyaha byabo — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndetse n’igihugu cy’Abakalideya na cyo, nzagihindure itongo ubuziraherezo.
13Amagambo yose maze kuvugira kuri iki gihugu nzayuzuza, hamwe n’ibyanditswe muri iki gitabo byose.
II. IBIBANZIRIZA IBYAHANURIWE AMAHANGAInkongoro ya divayi, ikimenyetso cy’urubanzaDore ibyo Yeremiya yahanuye byerekeye amahanga yose,
14(kuko na bo bazakandamizwa n’amahanga menshi, ndetse n’abami b’ibihangange.) Koko rero, jyewe Uhoraho nzabaryoza ibikorwa byabo n’imigenzereze yabo.
15Dore ibyo Uhoraho, Imana ya Israheli yambwiye: «Akira iyi nkongoro ya divayi iri mu kiganza cyanjye, ni divayi y’uburakari, maze uzayihe amahanga yose nzakoherezamo.
16Bazanywa, badandabirane, basaragurike babitewe n’inkota nzahura muri bo rwagati.»
17Nakiriye iyo nkongoro yari mu kiganza cy’Uhoraho, maze nyiha amahanga yose Uhoraho yari yanyoherejemo:
18ari yo Yeruzalemu, imigi ya Yuda, abami bayo n’abatware bayo; kugira ngo aho hose harimbuke, hasigare ari ahantu hateye ubwoba n’urugero rw’ibyavumwe — mbese nk’uko bimeze ubu!
19Bazakurikirwa na Farawo, umwami wa Misiri, abagaragu be, abatware be n’imbaga ye;
20ab’uruvange rw’amoko yose n’abami bose bo mu gihugu cya Uzi; abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisiti: uw’i Ashikeloni, Gaza, Ekironi n’abasigaye bo muri Ashidodi;
21abo muri Edomu, i Mowabu, n’Abahamoni;
22abami bose b’i Tiri n’i Sidoni, n’abami bose bo mu ntara yo hakurya y’inyanja;
23ab’i Dedani, i Tema, i Buzi, n’Abogoshe imisaya;
24Abarabu n’abami babo bose, abami bose b’uruvange rw’amoko atuye mu butayu;
25abami bose bo muri Zimuri, abami bose ba Elamu, abami bose b’Abamedi;
26abami bose bo mu majyaruguru, ari aba hafi ari n’aba kure buri muntu azagira igihe cye; mbese ingoma zose zo ku isi, (maze umwami wa Sheshaki abaheruke.)
27Uzababwira uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimunywe, musinde! Muruke, mugwe ubutabyuka kubera inkota mbahuyemo.
28Nibanga kwakira iyo nkongoro iri mu kiganza cyawe ngo bayinyweho, uzababwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muzayinywaho ntakabuza.’
29None se ko ngiye guteza amakuba mpereye ku mugi witiriwe izina ryanjye, mwebwe mwarokoka mute? Oya, ntimuzarokoka, kuko ngiye kwahura inkota mu baturage bose bo ku isi. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze!»
30Nawe rero, uzababwira aya magambo yose abahanura, ugira uti
«Uhoraho ararakaye cyane,
aho ari mu Ngoro ye ntagatifu aranguruye ijwi.
Ararakaye, ni koko arakariye igihugu cye,
aravugiriza akamu abaturage bose b’isi, nk’ak’abenga imizabibu.
31Urusaku rwageze no ku mpera z’isi;
Uhoraho ashoje urubanza arega amahanga,
araburanya icyitwa ikinyamubiri cyose,
maze abanyabyaha abagabize inkota,
uwo ni Uhoraho ubivuze!»
32Uhoraho Umushoborabyose avuze atya:
Ibyago bizava mu muryango bijya mu wundi,
kandi inkubi y’umuyaga ituruke mu mpera z’isi.
33Kuri uwo munsi, abo Uhoraho azaba yishe ntibazaririrwa;
ntibazakoranywa kugira ngo bahambwe,
ahubwo bazaba ifumbire y’ubutaka.
34Bashumba, nimuboroge kandi mutabaze!
Nimwikurunge hasi, mwebwe batware b’ubushyo,
kuko igihe cyanyu cyo kwicwa cyageze,
muzabagwa ak’ibisekurume by’intama.
35Nta buhungiro bw’abashumba,
nta bwihisho abatware b’ubushyo bazabona.
36Abashumba barataka, abatware b’ubushyo bakaboroga,
kuko Uhoraho yatsembye inzuri zabo.
37Ibiraro byarimo amahoro,
byasenyutse kubera uburakari bw’Uhoraho.
38Baragiye ak’intare itaye indiri yayo;
igihugu cyabo cyabaye amatongo
kubera inkota kirimbuzi n’ubukana bw’uburakari bwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.