1Ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kane, mu mwaka wa mirongo itatu, nari ku nkombe y’uruzi rwa Kebari rwagati mu bari barajyanywe bunyago, nuko ijuru rirakinguka, ndabonekerwa.
2Kuri uwo munsi wa gatanu nyine — hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini ajyanywe bunyago —
3ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho.
I. IHAMAGARWA RYA EZEKIYELIEzekiyeli yerekwa «igare ry’Uhoraho»4Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu.
5Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu.
6Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane.
7Amaguru yabyo yari agororotse n’ibirenge bimeze nk’ibinono by’ibimasa, bikarabagirana nk’umuringa usennye.
8Mu nsi y’amababa yabyo habonekaga ibiganza nk’iby’umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe n’imitwe yabyo.
9Ayo mababa yabyo yari afatanye rimwe n’irindi, bikagenda ubudahindukira kimwe kiromboreje imbere yacyo.
10Mu ruhanga rwabyo hasaga n’ah’umuntu, byose uko ari bine mu musaya w’iburyo bigasa n’intare, mu w’ibumoso bigasa n’ikimasa, uko ari bine kandi bikagira umutwe nk’uwa kagoma.
11Amababa yabyo yari arambuye yerekeye hejuru, buri kinyabuzima gifite amababa abiri afatanye, n’andi abiri agitwikiriye;
12buri kinyabuzima kikagenda kiromboreje imbere yacyo bigana aho umwuka ubyerekeje, kandi bikagenda ubudahindukira.
13Ibyo binyabuzima nabibonaga bimeze nk’amafumba agurumana, agenda anyuranamo hagati yabyo, hakaba n’umucyo w’umuriro urabya;
14ibinyabuzima bikagenda binyuranamo kandi bisa n’umurabyo.
15Nuko ngo ndebe, mbona uruziga ku butaka, iruhande rw’ibyo binyabuzima uko ari bine.
16Izo nziga zari zikoze mu ibuye ry’agaciro gakomeye. Zari zikoze kimwe kandi zisa, ku buryo wabonaga uruziga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi.
17Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira.
18Umuzenguruko wa buri ruziga ukaba mugari ku buryo buteye ubwoba, kandi izo nziga uko ari enye zikaba zizengurutsweho n’amaso.
19Uko ibyo binyabuzima byagendaga, inziga na zo zaragendaga, byajya mu kirere na zo zikazamuka.
20Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, zikajyanirana na byo mu kirere, kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga.
21Iyo ibyo binyabuzima byagendaga izo nziga na zo zaragendaga, byahagarara na zo zigahagarara, byajya mu kirere na zo zikazamuka; kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga.
22Ku mutwe w’ibinyabuzima hari harambuyeho ikintu kimeze nk’igisenge, kikabengerana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, gitwikiriye imitwe yabyo;
23naho mu nsi y’icyo gisenge ni ho amababa yabyo yari aramburiye, rimwe rirebana n’irindi; buri kinyabuzima kikagira n’amababa abiri agitwikiriye.
24Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari, iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba.
25Humvikanaga rero urusaku rwinshi, ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima.
26Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye, gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami, hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu.
27Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no mu nsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa;
28urwo rumuri rugasa kandi n’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga mbese n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye, maze numva ijwi ryavugaga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.